Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, Gen. Katumba Edward Wamala, yatangaje ko Maj. Gen Sabiiti Muzeyi wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda ari kugenda amererwa neza nyuma yo gukora impanuka ikomeye.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Maj. Gen. Sabiiti wari mu modoka imwe n’umugore we yakoze impanuka, ubwo aba bombi bari bavuye mu bukwe bw’umwuzukuru wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana imodoka bariya barimo yangiritse mu buryo bukomeye, ku buryo abenshi bagize ubwoba bw’uko uriya Jenerali wahise ajyanwa kuvurizwa i Kampala na kajugujugu ashobora kutabaho.
Gen. Katumba nyuma yo gusura Sabiiti kwa muganga, yatangaje ko ari kugenda amererwa neza.
Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Ejo hashize ku mugoroba nasuye Maj. Gen. Sabiiti Muzeyi ku bitaro. Nishimiye kubasangiza amakuru y’uko ari kugenda amererwa neza, ndetse ni na ko bimeze ku muryango we. Dukomeze gusenga kugira ngo Imana imurinde.”
Gen. Katumba yagaragaje ko impanuka zo mu muhanda zikiri ikibazo gikomeye muri Uganda, asaba buri muturage w’iki gihugu kugira uruhare mu kubaha no kurinda abakoresha umuhanda.
Yasabye kandi abanya-Uganda kuzirikana kwambara umukandara w’imodoka, by’umwihariko muri iki gihe abanyeshuri bitegura gusubira ku masomo.


