Mu muco nyarwanda, kugabirana inka bifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe n’ubuvandimwe hagati y’abantu. Ni muri urwo rwego, umutoza w’imyidagaduro Coach Gael yongeye kugaragaza ko we na The Ben basubiranye ubucuti, amugabira inka.
Ibi byabereye mu rugo rwa The Ben ruherereye i Rebero, mu ijoro ryo ku wa 13 Nzeri 2025. Ni ibirori byari bigamije kumwereka inshuti n’abavandimwe imfura ye, Icyeza Luna Ora Mugisha, aherutse kugarura mu Rwanda avuye mu Bubiligi aho yavukiye.
Muri uwo muhango, inshuti n’abavandimwe b’uyu muhanzi bagiye bafata ijambo bamugabira inka. Ababikoze barimo Coach Gael, Clement Ishimwe, Platin, Tom Close, Kabanda Jado uyobora Isibo ndetse na Prophète Joshua. Byose byaje gusiga The Ben ahawe inka eshanu, benshi bakabibona nk’umugisha wo gukamira umwana we.
Igikorwa cya Coach Gael cyashimangiye amahoro hagati ye na The Ben, nyuma y’uko mu 2024 bongera kwiyunga bakemura amakimbirane yari amaze hafi imyaka itatu, bivugwa ko yaturutse ku mafaranga yari yashowe mu ndirimbo Why yakoranye na Diamond.
Ibi birori byitabiriwe n’abantu batandukanye bo mu myidagaduro n’inshuti z’umuryango, barimo Israel Mbonyi, Uncle Austin, David Bayingana, Massamba Intore, Sherrie Silver, K8 Kavuyo, Shemi, Kevin Kade, Ruti Joel n’abandi benshi.
Uwicyeza Pamella, umugore wa The Ben, yibarukiye mu bitaro bya Edith Cavell mu Bubiligi nyuma yo kwitabwaho n’abaganga ubwo yari agiye kwipimisha bagasanga yegereje igihe cyo kubyara.
The Ben na Pamella bamaze igihe kinini bari kumwe mu rukundo. Bemeye kubana ku mugaragaro mu Ukwakira 2021 ubwo The Ben yamwambikaga impeta, basezerana imbere y’amategeko ku wa 31 Ukwakira 2022, maze nyuma basezerana mu bukwe ku wa 23 Ukuboza 2023, bukurikiye gusaba no gukwa byabaye ku wa 15 Ukuboza 2023.
Ijoro ryo ku wa 13 Nzeri ryabaye umwanya wo kwishimira umwana wabo w’imfura, rinasiga amateka mashya y’ubuvandimwe hagati ya The Ben na Coach Gael.



