Umuryango Human Rights Watch watanze impuruza ku bugizi bwa nabi Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo bamaze igihe bakorera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge ndetse n’Abatutsi.
Ni impuruza uyu muryango watanze muri raporo wasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025.
Muri iyi raporo HRW yasobanuye ko Abanyamulenge n’Abatutsi bahohoterwa ari abashinjwa kuba intasi z’umutwe wa AFC/M23.
Uyu muryango kandi wavuze ko ubugizi bwa nabi bukorerwa bariya banye-Congo bwarushijeho kwiyongera, ubwo mu mujyi wa Uvira hari imyigaragambyo yo kwamagana Gen. Olivier Gasita wahawe inshingano zo kuba umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi mu karere ka 33 ka gisirikare.
Raporo iragira iti: “Abarwanyi bazwi ku izina rya Wazalendo bafite aho bahuriye n’Ingabo za RDC bakaba barwanya umutwe wa M23…wafashe ibice bitandukanye muri Kivu y’Amajyepfo.”
“Impungenge zerekeye kurengera abasivili muri Uvira zakajije umurego kubera amakimbirane ashingiye ku ishyirwaho ry’umuyobozi mushya wa gisirikare. Abarwanyi ba Wazalendo bahohoteye, batera ubwoba, barashimuta, kandi babuza kubona serivisi abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bo muri Uvira, Abatutsi b’Abanye-Congo baba muri Kivu y’Amajyepfo babashinja gushyigikira M23.”
Umushakashatsi Mukuru wa HRW kuri Afurika, Clémentine de Montjoye, yavuze ko ubugizi bwa nabi bukomeje gukorwa n’impande ziri mu makimbirane bwerekana ko hakenewe ko za Guverinoma bireba zijya ku gitutu cyo kurinda abasivili no guharanira ko abahunga imirwano bagenda mu mutekano.
Yavuze kandi ko “Impande zirwana mu burasirazuba bwa Congo zagiye zimakaza urwikekwe rushingiye ku moko, bituma havuka ivangura n’ihohoterwa. Iryinshi mu ihohoterwa ryakozwe na wazalendo ryibasiye Abanyamulenge, kuva kera bashinjwaga gushyigikira M23.”
HRW ivuga ko yamenye amakuru ya buriya bugizi bwa nabi nyuma yo gusuzuma amashusho ndetse n’amajwi akubiyemo ubutumwa bwibasira Abanyamulenge.
Ishinja kandi ingabo za Leta na Wazalendo kuba hagati y’itariki ya 5 n’iya 8 Nzeri zariciye muri Uvira abana babiri bombi b’imyaka umunani, zinakomeretsa abasivile 9 bigaragambyaga.
Ntacyo uyu muryango wavuze ku bwicanyi ingabo za Leta zimaze igihe zikorera Abanyamulenge.
Icyakora watanze iriya mpuruza, mu gihe abayobozi ba Wazalendo bamaze guha Abanyamulenge n’Abatutsi bari muri Uvira iminsi 10, nk’igihe ntarengwa cyo kuba bamaze kuva muri uriya mujyi.


