97b8c540-cb47-11ef-bb10-a5f3e63456bb.jpg

Masisi: M23 yafashe bwa mbere Umudugudu wa Ronga nyuma y’imirwano ikaze

Umudugudu wa Ronga, uherereye mu gace ka Hembe, muri Sheferi ya Bashali Mokoto, Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru, wafashwe ku nshuro ya mbere n’abarwanyi ba AFC/M23 nyuma y’imirwano ikaze na Wazalendo/FARDC umunsi wose wo ku Cyumweru, itariki 14 Nzeri 2025.

Amakuru agera ku rubuga Kivu Morning Post aturuka muri ako gace, avuga ko mu masaha y’umugoroba aribwo abarwanyi ba AFC/M23 bagaragaye muri uyu mudugudu nyuma yo kwirukana inyeshyamba za wazalendo muri icyo gice cya Masisi.

Ifatwa ry’uyu mudugudu rirafungura amayira yerekeza muri Pinga aho abarwanyi ba AFC/M23 bari gusatira.

Iyi nkuru iravuga ko abawazalendo bihagazeho amasaha menshi mbere y’ifatwa ry’uyu mudugudu.

“Imirwano yabaye ejo muri Ronga, hagati ya M23 na Wazalendo, ariko aba banyuma basubijwe inyuma. Yari imirwano ikaze, ariko ahagana nijoro ibintu byose byari bituje. Twabonye abasirikare ba M23, bwari ubwa mbere tubabonye mu mudugudu. Abawazalendo bavuye mu mudugudu nyuma yo kwihagararaho ariko ntihagire icyo bitanga,” uyu ni umuturage wo muri ako gace wavuganye n’itangazamakuru.

Amakuru akomeza avuga ko habaye no guhunga kw’abaturage kuri iki Cyumweru muri uyu mudugudu, batinya gufatwa n’amasasu.

Abarwanyi ba AFC/M23 bahise bakurikizaho kuganiriza abaturage babahumuriza kugirango bave mu bihuru bari bahungiyemo basubire mu ngo zabo. Ijoro ryo kuri iki Cyumweru ngo rikaba ryari rituje nubwo abaturage batagaragaraga cyane hanze.

Uyu mudugudu wafashwe nyuma y’indi myinshi yigaruriwe n’abarwanyi ba M23 mu cyumweru gishize muri iyo gurupoma.

Biravugwa kandi ko urujya n’uruza rw’abarwanyi ba AFC/M23 rukirimo kugaragara mu bice byegereye Pinga, ku mirongo yose y’urugamba, muri teritwari za Masisi na Walikale.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *