Screenshot_20250919-121248_1_copy_1000x650

Ibikoresho byiza by’ubwubatsi wagura muri QC Centor Ltd utabona ahandi

Ikigo Q Centor Ltd kiri mu bya mbere bicuruza ibikoresho by’ubwubatsi bigezweho mu Rwanda, cyamaze kwegereza iby’umwimerere, byuje uburanga kandi byujuje ubuziranenge ababikeneye.

Ni ibikoresho byiganjemo ibikorerwa mu bihugu byo hirya no hino ku Isi nk’u Buhinde, u Budage na Türkiye.

Ibikoresho iki kigo kizwiho kudatenguha abakigana cyamaze kuzana birimo amakaro y’umwimerere azwiho kongerera uburanga Salon, Salle à manger, ibyumba, akoreshwa mu gikoni na douche; ndetse n’ayakwifashishwa hanze adashobora kwangizwa n’amazi y’imvura.

Birimo kandi za lavabon, douche, toilette ndetse n’ibikoni bya gisirimu, ‘Gypsum boards’ zifashishwa mu gukora parafo, ‘marine boards’ zizwi nka ‘MUBA’ n’ibindi byinshi.

Wifuza ibi bikoresho wagana Q Centor Ltd aho ikorera mu nyubako ya Companion House iherereye mu gakiriro ka Gisozi no muri GOPA Com Business Center, ariko wanabahamagara kuri 0783142265; cyangwa kuri 0788592403.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *