Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye umugabo w’imyaka 47 y’amavuko ukekwaho kwica mugenzi we bakoranaga mu igaraje amunize.
Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 02 Kanama 2025, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata, Akagari ka Karuruma.
Bivugwa ko uregwa yagiranye amakimbirane na mugenzi we akamufata akamuniga kugeza apfuye amuziza gucyeka ko ariwe wamutwaye imyenda yari yaguze akayishyira mu modoka bari barayemo bombi aho nyakwigendera yarindaga igaraje.
Mu ibazwa rye, nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, uregwa yemeye icyaha; asobananura ko yabitewe n’uburakari; abisabira imbabazi.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.


