Umutwe wa M23 watangaje ko wamaze kujya mu bihe byo kwirwanaho, nyuma yo kugabwaho ibitero by’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 na drones za CH-4 z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu ma saa moya z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri ni bwo Sukhoi-25 na CH-4 za FARDC zarashe mu duce twa Bibwe, Chytso na Hembe duherereye muri Teritwari ya Masisi.
Saa 08:03 kandi indi drone ya CH-4 yagabye igitero mu gace ka Nyange no mu nkengero zako, M23 ikavuga ko cyiciwemo abasivile benshi.
Uyu mutwe uvuga ko ibyakozwe n’ingabo za Leta ari “ubwicanyi n’ibyaha by’intambara bifite uburemere bukomeye.”
Washinje kandi Leta ya RDC kuba ikomeje gutesha agaciro imbaraga n’abayobozi n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga batandukanye bayihurije mu biganiro na AFC/M23; ibyo uyu mutwe uheraho uvuga ko Kinshasa yahisemo intambara.
Ibitero byo kuri uyu wa Gatanu birakurikira ubugizi bwa nabi n’imvugo z’urwango bimaze igihe byibasira abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’Abatutsi bo mu mujyi wa Uvira; ibyo M23 yahereyeho yamagana amahanga akomeje kuruca akarumira ku bwicanyi Leta ikomeje gukorera abasivile.
Iti: “AFC/M23 itanzeho Isi yose umugabo ndetse ikanamagana yivuye inyuma uguceceka k’Umuryango Mpuzamahanga, imiryango ikora ubutabazi n’iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje kuba abafana b’ubwicanyi bukorerwa abaturage bacu.”
Yunzemo iti: “Bijyanye n’ibi bitero, ubwicanyi bwibasira abo mu bwoko bumwe ndetse n’ubwiyongere bw’imvugo z’urwango muri Uvira, kuri ubu turi mu bihe byo kwirwanaho byemewe kandi twiyemeje cyane kurinda no kurwanirira abaturage bacu nta gucika intege, binyuze mu kujya kuneshereza ikibi aho gituruka.”


