IMG-20250919-WA0008

PM Dr. Nsengiyumva yasabye abarangije muri RICA umusanzu mu kongera umusaruro w’ubuhinzi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abanyeshuri barangije muri Kaminuza y’Ubuhinzi n’Ubworozi (RICA) kuzaba  umusemburo w’impinduka nziza n’iterambere ry’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Yabibasabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri, ubwo RICA yatangaga ku nshuro ya gatatu impamyabumenyi ku banyeshuri 83 bayirangijemo.

Minisitiri w’Intebe yashimiye iyi Kaminuza ku bw’uruhare igira mu iterambere ry’ubuhinzi bw’u Rwanda mu cyerekezo 2050; asaba abayirangirijemo umusanzu mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Yagize ati: “Ubumenyi mukuye hano bugomba gufasha igihugu kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu guhinga ku buryo bugezweho kandi bubungabunga ibidukikije. Murasabwa kandi kurangwa n’indangagaciro zibereye Umunyarwanda no kuba intangarugero mu byo muzakora byose;  Muzaharanire kuba umusembura wimpinduka nziza n’iterambere ry’imibereho myiza y’abanyarwanda”.

Umunyeshuri wahize abandi, Rutwaza Marie Mediatrice, yagaragaje ko ubuhinzi bubungabunga ubutaka ari inkingi ikomeye mu kubaka ubuhinzi buhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Ati: “Ntabwo guhinga ari ukuza ukarima gusa, ahubwo ni ugutekereza uti ‘ese ejo hazaza h’abandi bo hazaba hameze gute?’ Icyo ni cyo cya mbere umuhinzi yakagombye gutekereza. Usanga ubutaka dukoresha intungagihingwa  zo mu butaka zitakirimo kubera ko ubutaka twabukoresheje nabi ngo tububungabunge nkuko bikwiye. Uko kera byari bimeze siko ubu bimeze bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.”

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RICA,  Olusegun Yerokun, yabwiye abarangije amasomo ko bagomba gushyira mu bikorwa ibyo bize mu kuzana impinduka zifuzwa mu buhinzi n’ubworozi bwo mu Rwanda, Afurika no hanze yaho.

Muri uriya muhango hanahembwe abanyeshuri bakoze imishinga yahindura ubuzima bw’abaturage, ari bo Arahirwa Ineza Kevin wigaga Crop Production systems na mugenzi we witwa Mukankusi Fillette.

Abanyeshuri 83 ni bo barangije muri RICA
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva yasabye abarangije muri RICA umusanzu mu kongera umusaruro w’ubuhinzi
Mukankusi Fillette (uri hagati) yahembwe nk’umunyeshuri wakoze umushinga wahindura ubuzima 
Arahirwa Ineza Kevin na we yakoze umushinga wahindura ubuzima
Rutwaza Marie Médiatrice ni we munyeshuri wahize abandi
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Chantal Ujeneza ari mu bitabiriye umuhango wo guha impamyabumenyi abarangije muri RICA

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *