Perezida Paul Kagame yageze i Baku mu murwa mukuru wa Azerbaijan, aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi azamaramo iminsi itatu.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri ni bwo Umukuru w’Igihugu waherekejwe n’abarimo Gen. (Rtd) James Kabarebe yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Heydar Aliyev, aho yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Azerbaijan, Samir Sharifov wari kumwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije, Yalchin Rafiyev.
Perezida Paul Kagame yaherukaga muri Azerbaijan mu Ugushyingo 2024, ubwo yari yahitabiriye Inama y’Umuryango w’Abibumbye yigaga ku mihindagurikire y’ikirere.
Icyo gihe kandi yabonanye na mugenzi we Ilham Aliye wa kiriya gihugu, bagirana ibiganiro byibanze ku buryo bufatika bwo gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego z’ingenzi zirimo guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi ndetse no kungurana ubumenyi ku itangwa rya serivisi rusange.
Perezida Aliye byitezwe ko agomba kongera kwakira Perezida Paul Kagame bakagirana ibiganiro.
Umubano wa Azerbaijan n’u Rwanda watangiye mu 2017 aho iki gihugu gifite Ambasaderi wacyo mu Rwanda ufite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.
Muri Gicurasi 2017, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga ya kane y’ibiganiro mpuzamico nk’inzira nshya yo kubungabunga umutekano wa muntu, amahoro n’iterambere rirambye.
Icyo gihugu na cyo cyohereje mu Rwanda itsinda ry’abakozi mu by’ubumenyi bw’ikirere mu nama ya Transform Africa yabereye i Kigali mu 2018, iryo tsinda ryanakiriwe na Perezida Paul Kagame baganira ku bufatanye mu ikoranabuhanga, ibikorwa remezo n’ibindi.
Muri Azerbaijan, u Rwanda ruhagarariwe na Amb. Lt Gen. (Rtd) Charles Kayonga ufite icyicaro muri Türkiye, akaba anahagarariye u Rwanda muri Kazakhstan, Lebanon.


