Itegeko no 59/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ribisobanura mu ngingo yaryo ya kane ko, ingengabitekerezo ya Jenoside ni igikorwa gikozwe mu ruhame, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo kigaragaza imitekererereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini. Kuva mu Rwanda haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwada bigishwa ububi bwa jenoside, uko itegurwa, ingaruka zayo n’uko yakwirindwa. N’ubwo bimeze bityo, mu myaka iyinga 26, hari bamwe bakigaragaza ko bafite ingengabitekerezo ya jenoside. Aba barimo ingeri zitandukanye gusa muri rubanda ku kubafite iyi ngengabitekerezo bigaragara ko yaba ari ikomoka ku ishyiga. Ni ukuvuga ibyo baba bigishwa bari iwabo mu ngo, mu miryango, mu baturanyi cyangwa ahandi. Bivuze ko aba baba barayivukiyemo bakanayikuriramo. Muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, polisi y’igihugu yatangaje ko mu cyumweru kibanziriza iminsi 100, hakiriwe ibirego 46 by’ingengabitekerezo ya jenoside. Intara y’amajyepfo yazaga ku isonga muri iyi mibare kuko yari ifite ibirego 18. Mu bagaragaraho ingengabitekerezo harimo n’abana bato, urubyiruko ingingo ituma inyigisho zo kwishyiga yaba imwe mu nkomoko z’iyi ngengabitekerezo ya jenoside. Kuba abana n’abandi bavutse nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaraho ingenabitekerezo, byareberwa mu nyigisho bashobora kuba bahabwa n’ababa hafi. Aba babarimo: ababyeyi babo, abo mu miryango yabo, abaturanyi n’abandi bashobora kuba bafite aho bahuriye no kuba babaha uburere. Urugero ni uwitwa Karangayire Theodore w’imyaka 24 utuye mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Muhondo, Akagari ka Rwinkuba mu Mudugudu wa Cyimbogo watawe muri yombi kuwa 19 Mata akekwaho ingengabitekerezo ya jenoside. Uyu bivugwa ko yandikiye abantu babiri ubutumwa bugira buti “ Kuberiki mwibuka abatutsi ntimwibuke abahutu kuberiki nta muhutu uba umuyobozi wo munzego zareta nkuru mushaka kuzatwihimuraho mukadutsemba ariko murabeshya turabiteguye tuzabatema tubacogagure kurusha mbere.” Uyu kandi ngo yandikiye undi ngo “ Umva uwitwa umututsi ntakwiye kuba mu gihugu.” Hagendewe ku myaka ukekwa afite, yavutse nyuma y’imyaka ibiri jenoside ibaye. Kuba yazaburanishwa agahamwa n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside, byashakirwa mu nyigisho yaba yaraherewe ku ishyiga n’umuryango we, abaturanyi, n’abandi bari hafi ye. Kuba inyigisho zo kwishyiga ari zo zashakirwaho umuzi w’ingengabitekerezo ya jenoside, ni uko nta handi mu burezi busanzwe ayo masomo y’urwango yatangirwamo, hatari mu ngo, mu miryango y’abantu ku giti cyabo n’ahandi hakabaye hatangirwa uburere bw’ibanze. Ahandi nanone hakwiriye kureberwa umuzi ni ukuba wenda umuntu yaba afite uburwayi bwo mu mutwe, ihungabana n’ibindi. Ihene mbi nta we uyizirikaho inziza Abanyarwanda, mu buvanganzo bwabo nyemvugo mu migani migufi, bagira bati ” Ihene mbi nta we uyizirikaho inziza” cyangwa ngo ” Nta nka yima iyayo akabara.” Kuba ababyeyi bari mu bagaragaraho ingengabitekerezo ya jenoside, ntibitunguranye kuba abana nabo bagaragaraho iki cyaha. Mu muryango nyarwanda, umuryango ni rwo rwego rw’ibanze rw’irera (educational institution). Ibi bivuze ko ari hamwe muntu yigira byinshi by’ibanze ndetse n’iyo agiye mu rwego rw’akabiri (ishuri) akomeza guhabwa uburere bwo mu muryango. Kuba umwana yagira ingengabitekerezo ya jenoside kugeza ubwo ayishyira ahagaragara, uruhare rw’umuryango muri icyo kibazo ruba rurimo nta gushidikanya. Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagaragaje ikibazo cy’ivanguramoko mu bana Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yatangaje ko abana bo mu Rwanda bari hagati y’imyaka itandatu kugeza ku icumi bafite ivangura rishingiye ku moko (tribalism). Ibi byatangajwe na NURC ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko umutwe w’Abasenateri raporo y’uru rwego y’umwaka wa 2018/2019 kuri wa 6 Ugushyingo 2019. Umuyobozi w’iyi komisiyo, Bishop Rucyahana yabwiye Abasenateri ko nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hari ababyeyi bakibiba amacakubiri mu bana babo ku buryo umwana agera ku myaka itandatu yaramaze kwandura iyo myumvire. Ubushakashatsi bwa NURC bwerekanye ko mu bantu 6,051 bakoreweho ubushakashatsi batuye mu gihugu hose, 516 bafite hagati y’imyaka 6-10, 1,015 bafite hagati y’imyaka 11-15 naho abantu 4,520 bakaba bari bafite imyaka hagati ya 16-30. Bwerekanye ko 50.3% by’urubyiruko rufite imyaka hagati ya 16-30 bazi ubwoko bwabo mu gihe 44.6 % by’abafite imyaka 11-15 bavuze ko bazi icyo bari cyo. Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko 12.3% by’abafite imyaka hagati ya 11-15 na 21.5% by’abafite imyaka hagati ya 16-30 bemeza ko kuba umuryango nyarwanda wagaragara nk’ufite ubumwe ari ugutinya amategeko kurusha uko abawugize babona akamaro k’ubumwe n’ubwiyunge hagati yabo. Iki kibazo cyaranduka burundu gute? Bwiza.com yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana ,avuga ko imibare y’ibirego by’ingengabitekerezo ya jenoside bigenda bigabanuka, ariko ko ari urugamba rukomeza. Dr Bizimana ati ” Umubare ubu nturi hejuru ugereranyije n’imyaka yashize kuko ubundi mu cyumweru kimwe habaga igihe hari ibirego 300. Abayahudi bamaze imyaka 75 bakorewe jenoside ariko haracyari abayipfobya kandi ababikora iyo jenoside yabaye bataravuka.” Yakomeje asobanura impamvu yatuma umuntu runaka gupfobya. Ati ” Ntabwo gupfobya bijyana n’imyaka umuntu afite. Bijyana n’ibintu byinshi: Hari abayikomora mu miryango yabo, muri bene wabo, hari ababa bafite racisime [ivangura] muri bo. Ku muti wavugutirwa iki kibazo, Dr Bizimana yagize ati ” Nta banga rindi ni ugukomeza kwigisha. Icya mbere hagiyeho itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibijyanye nayo. Ryaravuguruwe mu 2018 kugira ngo ibihano n’ibijyanye naryo bize bisobanutse neza. Iryo tegeko rigomba gukomeza kwigishwa dufatanyije n’inzego zitandukanye rigasobanurwa, kwigisha amateka ya jenoside mu buryo butandukanye burimo gukora integanyanyigisho zijya mu mashuri, gukomeza ubushakashakashatsi kugira ngo jenoside itangazwe, imenyekane yandikwe, gutunganya inzibutso za jenoside kugira ngo ibimenyetso bya jenoside bibungabungwe. Ni ibyo byose ni ugukomeza izo ngamba.” Ku bibaza niba haba hari abagifite ingengabitekerezo ya jenoside bakura ku ishyiga, Dr Bizimana yagize ati ” Nta kwibeshya ko tuzabyuka ngo dusange ingengabitekerezo yacitse 100%. Byanze bikunze kuba umwana muto yagira ingengabitekerezo ya jenoside aba afite aho yayivanye. Ni mu bo babana, mu bo biriranwa, mu bantu bakuru bari hafi ye.” Ahari umukoro Urugamba rwo guhangana n’ingengabitekerezo rureba buri wese. Kuba iri mu bakiri bato ndetse no mu rubyiruko ndetse n’abakuru, ni ibivuze ko bisaba imbaraga nyinshi ngo ikumirwe. Leta ntihwema gushyiramo imbaraga binyuze mu kwigisha, guhana ku bijyanye n’iki cyaha. Ubu cyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside cyanditswe mu gitabo cy’ Amategeko ahana mu Rwanda. Ingingo ya 135 y’iki gitabo ikaba ivuga ko uwagaragaweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ahanishwa gufungwa kugera ku myaka icyenda, akanacibwa ihazabu y’amafaranga agera kuri miliyoni imwe. Ibi bigaragaraga ko bidahagije ngo ingengabitekerezo icike burundu. Ni ugukomeza gushyira imbaraga mu kwigisha ndetse no guhana bigakomeza kugira ngo iki kibazo kive mu Banyarwanda. Hakwiriye gukorwa ubukangurambaga kuko bigaragara ko hakenewe guhindura imyumvire kuri iyi ngingo. Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ikwiriye kwegera abaturage kurushaho cyane ku mudugudu hagashyirwaho amatsinda yo gukumira ingengabitekerezo ya jenoside ndetse bikagera no mu mashuri. Ibi bizafasha ku kugeza ubutumwa ku bantu benshi babugenewe (targeted audience) kurushaho.


