Bamwe mu baturage mu Karere ka Rubavu bavuga ko umutungo utimukanwa w’umuntu ari wo umugoboka igihe bibaye ngombwa bityo ko batemeranya n’ubuyobozi bw’Akarere bubuza ushaka kuwugurisha ngo arengere abe muri ibi bihe bya guma mu rugo hirindwa Coronavirus. Bwiza.com kuwa 19 Mata yabagajejeho inkuru ifitwe ugira uti ” Rubavu: Nta wemerewe kugurisha imitungo ye muri ibi bihe bya Covid-19.” Soma : https://bwiza.com/?Rubavu-Nta-wemerewe-kugurisha-imitungo-ye-muri-ibi-bihe-bya-Covid-19 Iyi nkuru ivuga ko kuwa 17 Mata mu ibaruwa ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwandikiye ba gitifu b’imirenge yose y’aka akarere, ko nta muturage wemerewe kugurisha imitungo ye muri ibi bihe bya Coronavirus. Ubuyobozi bwavugaga ko ” Hari abashaka gufatirana abaturage bakagura imitungo yabo kandi ibanje guteshwa agaciro”. Abamenyesha ko kubera ibyo nta bugure bw’ubutaka bagomba kwemeza, ndetse n’ubwakozwe muri ubwo buryo bwo gufatirana abaturage muri ibi bihe buzateshwa agaciro, uwaguze agahomba. Abaturage ntibakozwa icyemezo cy’akarere Abaturage baganiriye na BBC batifuje gutangazwa imyirondoro, bavuga ko ubuyobozi budakwiye kubabuza kugurisha ibyabo mu gihe budashoboye kubaha ibyo bakeneye muri ibi bihe barimo. Umuturage wo mu Murenge wa Nyakiriba, Akagari ka Gikombe mu Mudugudu wa Nyakibande yagize ati ” Icyo umuntu afite nicyo kimugoboka mu bihe bikomeye, umuntu niba ashonje afite icyo yagurisha akabona uko abaho nta muyobozi ukwiye kubyivangamo.” Umugore wo mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Nengo avuga ko, koko n’uri kugurisha ikintu muri iki gihe koko ahendwa, ariko ko nta yandi mahitamo mu gihe aba agirango arengere abe. Uyu ati ” Umuntu agurisha bitewe n’ububabare afite, aho kugira ngo abana bagupfire mu maso wazahaha ibindi.” Umuturage wo mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi ati ” Ni byiza ko ubuyobozi burinda abantu guhendwa, ariko nanone akawe niko kakugoboka, nubwo koko wagurisha uhenzwe ariko ukabona icyo urya kuko benshi barashonje.” Bwiza.com yavuganye n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Gilbert Habyarimana avuga ko abaturage bagomba kubyumva neza bagategereza, bakazakora ubugure bwemewe. Meya Habyarimana ati ” Byakozwe mu nyungu z’abaturage. Serivisi zo guhererekanya imitungo itimukanwa ntabwo ziri mu zemewe muri iyi minsi turi guhangana n’icyorezo cya Coronavirus. Ni ugutegereza kuko n’ubundi ubugure bwemewe bukorwa imbere ya serivisi z’ubutaka kandi ubu ntiziri gukora.” Uyu muyobozi avuga ko ” Muri iyi minsi buri kuba hafi y’abaturage hirindwa ko bakunamwamwaho.” Avuga ko abakeneye ubufasha bakomeza gufashwa nk’uko bisanzwe. Yatangarije Bwiza.com ko imitungo nk’amatungo n’ibindi bijyanye na serivisi zemewe gukorwa byemewe gukorwa. Yasabye abaturage gukomeza kwita ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Itegeko nshinga ry’u Rwanda mu ngingo ya 34 ivuga ko ” buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite” ko uwo mutungo utavogerwa, keretse ku mpamvu z’inyungu rusange. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu burabuza abaturage kugurisha imitungo yabo itimukanwa mu gihe ibihe byo kuguma mu rugo byatangiye kuwa 22 Werurwe bikaba bizageza kuwa 30 Mata ari bwo hazatangazwa ikindi cyemezo.


