Gicumbi: Abantu batandatu bishwe n’inkangu

Imvura yaguye ku cyumweru tariki ya 19 Mata, yateye inkangu zahitanye abantu batandatu bo mu karere ka Gicumbi.

Ni amakuru yemejwe na Ndayambaje Felix uyobora akarere ka Gicumbi, mu kiganiro na The New Times.

Ndayambaje yagize ati” Akarere ka Gicumbi kababajwe no gutangaza urupfu rw’abaturage batandatu bako bishwe n’inkangu zatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice by’imirenge ya Kageyo na Nyankenke.”

Uwo muyobozi yavuze ko uretse abantu bapfuye, imvura yanangije imitungo y’abaturage n’ibikorwa remezo byiganjemo imihanda. Iyo mvura yishe ihene enye n’inkoko 11, mu gihe amazu 48 yashenwe na yo. Imvura kandi yangije hegitari zirenga ebyiri z’imyaka y’abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yavuze ko uretse gufasha imiryango yabuze abayo kubashyingura, akarere kari gufasha abasizwe igeruheru n’iriya mvura kabaha ibikoresho by’ibanze bitandukanye.

Yaboneyeho kandi gusaba abatuye mu manegeka muri aka karere kagizwe n’imisozi miremire kwimuka vuba bishoboka, mu rwego rwo kwirinda ko ubuzima bwabo bwajya mu kaga. Umukoro wo kwimura abo bantu wahawe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe giherutse kuburira Abanyarwanda ko kuva ku wa gatanu w’icyumweru gishize kugeza kuri uyu wa mbere ku wa 20 Mata, mu gihugu hose hateganyijwe imvura nyinshi ivanze n’umuyaga.

Imvura izakomeza kugwa kugeza muri Kamena nk’uko Météo yabitangaje mu minsi yashize.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *