Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni kuri uyu wa 19 Mata 2020 yagereranyije igihugu cye n’uruziramire rusinziriye rukanguka iyo hari ikirusagarariye mu gushaka kugaragaza uburyo bihutira guhangana n’ibibazo bigaragaye.
Ubu butumwa bwari mu ijambo yageneye Abagande kuri uwo munsi, avuga ku buryo abahanga bo muri Minisiteri y’Imirimo ndetse n’ingabo z’igihugu zashoboye gukura ibyatsi byavuye ku kirwa byarerembaga mu ruzi rwa Nalubaale, bigahagarika umurimo y’urugomera rwaho rwatangaga w’amashanyarazi .
Hari ibyatsi bya byaturutse ku kindi kirwa byasigaye muri uru ruzi, nabyo ingabo z’igihugu ziri kwegeza ku ruhande zifashishije ubwato ndetse n’imashini zifashishwa mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda.
Museveni mu kugaragaza uburyo igihugu cye cyihutira guhangana n’ibibogamiye abaturage, ati : “Uganda ni nk’uruziramire rusinziriye. Iyo urusagarariye, rurakanguka.”
Bitewe n’iki gikorwa aba bahanga bakoze, Perezida Museveni avuga ko bakwiriye guhabwa umushahara munini mbere y’abandi, abagereranya n’abavuzi ndetse n’abaganga bari kwita ku barwayi b’icyorezo cya Covid-19 muri iki gihe.




