Raporo yakozwe muri Mata 2025 ku ruhushya rwo kubaka rwagiye rutangwa kuva Nyakanga 2021 kugeza Ukuboza 2024, yagaragaje ko Umujyi wa Kigali wananiwe kugera ku ntego zo gukora ibishushanyombonera byimbitse nk’uko byari biteganyijwe.
Depite Tumukunde Hope Gasatura, uyobora Komisiyo y’Abadepite, yavuze ko Umujyi wa Kigali wasobanuye ko ikibazo cyatewe ahanini no kuba gukora ibyo bishushanyo bisaba ingurane ku butaka bw’abaturage, nyamara ibiciro by’ubutaka bikaba bikomeje kuzamuka kandi ingengo y’imari ya Leta idahagije.
Umujyi wasobanuye ko wifashishije uburyo bwo guhuriza hamwe abafite ubutaka bakabugabanya: igice kigashyirwamo imihanda n’ibindi bikorwaremezo, ibindi bikagabanywamo ibibanza. Gusa, amategeko ateganya ko nibura 90% by’abaturage bo muri site ari bo bagomba kubyemera kugira ngo umushinga utangizwe, bigatuma bimwe bitinda.
Abadepite banenze ko hari ibishushanyombonera byimbitse byemejwe bitubahirije igishushanyombonera rusange cya Kigali, kandi bitabanje gusuzumwa neza. Nta bisobanuro byatanzwe ku ngaruka zabyo ku baturage.
Ingamba nshya zavuzwe harimo ko mbere y’uko Inama Njyanama y’Umujyi yemeza inyigo nshya, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) kizajya kibanza kugenzura niba bihuye n’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali.
Depite Hope yavuze ko ibyo bishushanyombonera byimbitse bizashyirwa mu ntego z’imyaka itanu za Kigali City Development Strategy 2025–2029, hagamijwe kugira imiturire n’iterambere byitaweho mu Mujyi n’icyaro.


