Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025, Umugaba wungirije w’ingabo za M23 , Gen Byamungu Bernard uzwi nka Tiger 1, yakoresheje inama mu gace k’ingenzi mu rugamba (points strategiques) ka Nzibira, ashimangira ko bumvishe amarira y’abaturage ba Walungu,Mwenga, Shabunda na Uvira, ibi kandi bigaragaza ko kujya mu cyerecye cya Nzibira ari gutakaza gufite ingaruka kwa FARDC n’ihuriro ryabo , ndetse bikongera kugaragaza ko ibindi bice bigifitwe na Leta bizisanga mu maboko ya M23 .
Gen Byamungu waganiriye n’abaturage ba Nzibira , yabanje kugaragaza ko badashishikajwe n’intambara kuko ari yo mpamvu bagiye Doha, ariko yababwiye ko ibitero by’ihuriro by’ingabo za DRC n’ibisasu biremereye byakomeje kuva Nzibira bijya mu bindi bice, ari byo byatumye biyemeza kuhabohora kugirango abaturage bandi babashe gusinzira. “ Twe ntidukunda intambara, intambara irangira ari uko abantu baganiriye, ariko Leta ya Kinshasa ikunda intambara.”
Yabwiye abaturage ko icyo biyemeje ari ukugarura ubuyobozi bwiza n’umutekano , ababwira ko bakora ibikorwa byabo nk’ibisanzwe, birimo ubucuruzi, abana bagasubira mu mashuri, guhinga n’ibindi bikorwa bibateza imbere kuko icyo bashinzwe nka M23 ari ukubashakira umutekano.
Mu ntangiro ziki cyumweru nibwo abarwanyi ba M23 byashimangiwe ko bafashe nzibira yose nk’igice cy’ingenzi mu rugamba. Nzibira ni ihuriro rya teritwari nyinshi muri Kivu y’Amajyepfo, uva Nzibira muri Walungu ujya Uvira, Shabunda, Mwenga, kandi ushobora kujya mu ntara ya Maniema, Kalemie mu ntara ya Tanganyika ndetse ukerekera Kisangani cyangwa n’ahandi mu gice cy’uburengerazuba bwa DRC.
Gufata nzibira kwa M23 bivuze ikintu kinini mu kuba ishobora kugera mu bice byinshi bigize intara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse no kugera mu ntara zindi, bishobora kuyorohera no kubasha kurinda ibice imaze gufata, ari nako byoroha kujya cyangwa kugira uburyo bwo kwerekeza mu bindi bice. Aha kandi bivuze ko ari igihombo gikomeye ku ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa zirimo FARDC,Wazalendo, FDLR, Abacanshuro n’indi mitwe kuko bishobora kutaborohera kugaruka mu duce bambuwe mu gihe bakomeje kwamburwa ibice by’ingenzi (points strategiques).


