Kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Nzeri, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Ngoma bwatangiye gukurikirana abagabo batatu bakekwaho kwica umugore w’imyaka 50 y’amavuko bamukase ijosi.
Icyaha bakekwaho cyakozwe ku itariki ya 26 Kamena 2025 mu Mudugudu wa Bacyoro, Akagari ka Sibagire, Umurenge Kigabiro ubwo uyu mugore yasangwamo mu nzu yapfuye yaciwe ijosi.
Umugabo wa nyakwigendera ni umwe mubakurikiranyweho gucura umugambi w’ubu bwicanyi nyuma akohereza abantu bo kuwushyira mu bikorwa nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru.
Abatangabuhamya batandukanye bavuga ko amakimbirane bari bafitanye ari aya kera kandi ko uyu mugabo yigeze kugerageza kwica umugore we ntibyakunda.
Mubakwekwa kandi harimo umusore w’imyaka 19 wafatiwe mu gisambu hafi yaho nyakwigendera yiciwe Inzego z’Umutekano zisanga amaraso ku isaha yari yambaye ku kuboko, mu kiganza, mu nzara, no ku ipantaro yari yambaye.
Undi wa gatatu ukurikiranyweho icyaha yemeye ko ari we wishe nyakwigendera akoresheje icyuma ndetse avuga ko ari umugambi yari amaze iminsi yarapanze n’umugabo wa nyakwigendera.
Icyaha cy’ubwicanyi bakurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikibahama, bazahanishwa igihano cy’ igifungo cya burundu.


