WhatsApp-Image-2025-03-21-at-08.51.53

RDC: Batangiye kwikanga M23 i Kisangani

Brig. Gen. Jean Daniel Batambombi, Umuyobozi wungirije ushinzwe uburere mboneragihugu no gukunda igihugu mu buyobozi bukuru bwa FARDC, yahamagariye abaturage ba Kisangani, mu Ntara ya Tshopo, kugira uruhare rugaragara mu kurwanya gucengera kw’inyeshyamba za M23 muri uyu mujyi.

Uyu muhamagaro watanzwe ku wa Mbere, itariki ya 29 Nzeri, mu nama yabereye ku Rubuga rw’Abahowe Imana, yitabiriwe n’ingeri zinyuranye z’abaturage: abayobozi ba komini, abayobozi b’uduce n’imihana, abamotari, n’abayobozi batandukanye ku rwego rwa za teritwari nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.

General Batambombi yashimangiye ko kurwanya abacengezi ba M23 atari inshingano z’abayobozi gusa, ahubwo bisaba uruhare rwa bose ndetse n’abaturage kugira ngo hatabaho kwaguka kwa M23, isanzwe igaragara mu mijyi myinshi, imirenge, n’imidugudu yo mu ntara za Kivu. Yasabye kandi abaturage gufatanya n’inzego z’ingabo n’umutekano, aho avuga ko bitabaye ibyo byagorana guhangana n’abacengezi, anasaba buri wese kongera kuba maso.

“Mu kwanga ibibera muri Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, turabasaba kurushaho kuba maso no kwanga ko inyeshyamba zikwira mu Ntara ya Tshopo. Mwitondere imbuga nkoranyambaga, mukomeza kuba maso, kuko mufite inshingano. Ingabo zirabiiringiye, kandi mushobora namwe kwiringira ingabo zanyu.”

Abatwara tagisi, abamotari, abayobozi, n’abo bakorana bavuga ko bumvise ubu butumwa kandi ko bashaka ubufatanye bweruye n’abayobozi. Bamaganye ariko gutotezwa n’abasirikare n’abapolisi no kubura ibikoresho by’abakozi bo mu buyobozi, bibabuza gukora akazi kabo neza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *