Umukobwa witwa Karolina Krzyzak, w’imyaka 27 y’amavuko, yapfiriye muri hoteli yo muri Bali, nyuma yo kumara igihe kinini akurikiza uburyo bw’imirire bukomeye buzwi nka “fruitarian diet” uburyo bushingiye ku kurya imbuto gusa.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Sun, Karolina yari amaze igihe yarahisemo kubaho atarya ibindi byose uretse imbuto, ibintu byamugejeje ku kurwara indwara zituruka ku kubura intungamubiri, zirimo osteoporosis ndetse no kubura albumin mu maraso.
Yapfiriye muri hoteli Sumberkima Hill Resort, aho yabaga kuva mu Ukuboza 2024. Abakozi ba hoteli bavuga ko ubwo yageraga aho, yari yarabyimbye amagufwa, amaso yaracitsemo, kandi asa n’uwananutse cyane. Uwo mukobwa yari ageze aho atabasha no kugenda wenyine, ku buryo rimwe mu masaha ya nijoro yagaruwe mu cyumba cye n’umukozi wa hoteli.
Abakozi bagerageje inshuro nyinshi kumusaba kujya kwa muganga, ariko yahoraga abahakanira. Nyuma y’iminsi itatu, umwe mu nshuti ze zo muri Bali yabwiye hoteli ko atakivugana na Karolina. Abakozi bahise bajya kumureba, basanga aryamye atitaba, ahita yemezwa ko yapfuye azize inzara n’imirire mibi.
Inshuti n’ababyeyi ba Karolina bavuga ko yari amaze igihe afite ibibazo byo kutishimira imiterere y’umubiri we, ndetse ko mu buto bwe yakunze guhura n’ikibazo cya anorexia: indwara ituma umuntu yanga kurya kugira ngo atiyongere ibiro. Nyuma yaho, ubwo yigaga mu Bwongereza, yatangiye gukunda yoga n’uburyo bwo kurya vegan, bikaba byaje kumujyana mu buryo bukabije bwo kurya imbuto gusa.
Ubu buryo bw’imirire, nk’uko inzobere zibigaragaza, bushobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima, kuko umubiri uba ubura intungamubiri z’ingenzi zifasha amagufwa, amenyo, ndetse n’imikorere y’amaraso.
Karolina yapfuye afite ibiro 22 gusa, mu gihe umubiri usanzwe w’umukobwa nk’uwo uba ugomba kugira nibura hejuru ya 50 kg.



