Kuri uyu wa Gatandatu ushize, igitero cy’indege zitagira abadereva n’imbunda za rutura byibasiye inkambi y’abavanwe mu byabo muri El-Fasher, mu burengerazuba bwa Sudani, cyahitanye byibuze abantu 60.
Iki ni kimwe mu bitero byahitanye abantu benshi kuva inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) zatangira kugota Umujyi wa El-Fasher mu mezi 18 ashize.
Komite ishinzwe kwirwanaho muri El-Fasher yavuze ko RSF yarashe ku nkambi y’abavanwe mu byabo ya Dar al-Arqam iri mu kibuga cya kaminuza inshuro ebyiri ikoresheje drone ndetse n’inshuro umunani n’ibibombe by’imbunda za rutura nk’uko bitangazwa na Deutsche Welle.
Yagize iti: “Abana, abagore n’abasaza bishwe…., kandi benshi bahiye rwose”. Iyi komite yari yatangaje mbere ko 30 bapfuye ariko nyuma izamura umubare nyuma y’imirambo yakuwe mu matongo.
El-Fasher, umurwa mukuru wa Darfur y’Amajyaruguru, niwo mujyi wa nyuma ukomeye mu karere ukomeje kugenzurwa n’ingabo za leta. RSF irwanya igisirikare kuva muri Mata 2023, irashaka kwigarurira Darfur yose.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko intambara yahitanye ibihumbi mirongo, ikura mu byabo amamiliyoni kandi isiga Abanyasudani bagera kuri miliyoni 25 bahanganye n’inzara ikaze.


