Abashyigikiye Trump barakaye nyuma y’uko Minisitiri w’intambara, Pete Hegseth, atangaje gahunda ya Qatar yo kubaka no gutera inkunga ikigo gishya cy’imyitozo y’ingabo zirwanira mu kirere ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere byo muri Idaho.
Ni ikigo biteganyijwe ko kizahugura abapilote ba Qatar mu gukoresha indege z’indwanyi za F-15 zikorwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko abanenga iyi ntambwe nka Steve Bannon na Laura Loomer bavuga ko binyuranyije na gahunda ya “Amerika Mbere na Mbere”.
Loomer yamaganye ayo masezerano avuga ko ari uguha “Abayisilamu batera inkunga iterabwoba” kugera ku butaka bwa Amerika uko bashatse, mu gihe Bannon we yagize ati: “Muri Amerika ntihakagombye kubaho ibirindiro by’ingabo z’amahanga.”

Hegseth yasobanuye ko iki kigo kizakomeza kugenzurwa na Amerika, kimwe na gahunda zisanzwe z’imyitozo bagirana n’ibihugu by’inshuti nk’u Budage na Singapore nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Time.
Yakomeje asobanura ko iki cyemezo gishimangira umubano wa Amerika na Qatar, igihugu cy’ingenzi mu masezerano y’amahoro ya Gaza arangajwe imbere na Trump. Nubwo bimeze bityo, abasanzwe bashyigikiye Trump na gahunda ye ya Make America Great Again (MAGA) baramushinja kugurwa n’ubutegetsi bw’amahanga.


