G2wefIjWgAAHvfk

Amerika n’u Bubiigi byashimye icyemezo cya RDC cyo kwitandukanya na FDLR

Kuri uyu wa Gatandatu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishimiye umuhamagaro w’abategetsi ba Congo bahamagariye abarwanyi b’umutwe wa FDLR gushyira intwaro hasi, kuko ari intambwe ifatika mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Washington hagati ya DRC n’u Rwanda.

Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos yagize ati: “Twishimiye icyifuzo cya DRC gisaba ko imitwe yose ya FDLR gushyira intwaro hasi kandi ikitanga, hakurikijwe Amasezerano y’Amahoro ya Washington, bishimangirwa n’itegeko ry’ibikorwa byo ku itariki ya 1 Ukwakira”. Yongeyeho ati: “Iyi ntambwe ifatika irateza imbere ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro y’i Washington, koroshya gutaha, kugarura ubuyobozi bwa Leta, no gushimangira umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”

U Bubiligi nabwo kuri iki Cyumweru bwatangaje ko bwifatanije na Massad Boulos mu gushima umuhamagaro wa RDC usaba FDLR kwitanga no gushyira intwaro hasi.

Minisitiri w’U ubanyi n’Amahanga, Maxime Prevot mu butumwa yanyujije kuri X yakomeje avuga ko “Kubuza ubufatanye ubwo aribwo bwose bwa FARDC na FDLR no gutanga ibihano bikaze ku bazarenga kuri ibyo nabyo ni ngombwa. Ubu ni ngombwa ko ibyo byemezo bidashidikanywaho bihinduka mu bikorwa bifatika kuri terrain kandi impande zose zikagira uruhare byuzuye mu ntego z’amasezerano y’amahoro ya Washington”.

Umuhamagaro w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) washyizwe ahagaragara ku wa Gatanu, usaba ibice byose bya FDLR kwishyikiriza abategetsi ba Congo cyangwa MONUSCO hagamijwe ko basubizwa mu Rwanda. FARDC kandi yasabye kwirinda kutubahiriza ibi, ishimangira ko nibitubahirizwa hashobora gukoreshwa ingufu mu “kwambura intwaro abarwanyi b’uyu mutwe” hakurikijwe ibiteganywa n’amasezerano y’i Washington.

Abategetsi ba gisirikare ba Congo kandi babujije ingabo zabo gukorana na FDLR, bavuga ko bazahanishwa ibihano bikaze, kandi bahamagarira abaturage kwitandukanya n’inyeshyamba z’Abanyarwanda.

Amasezerano hagati y’u Rwanda na RDC yashyizweho umukono i Washington ateganya ibikorwa bihuriweho byo guca intege umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.

Nk’uko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika ivuga, hateganijwe inama itaha ya komite ishinzwe gukurikirana ibikorwa biteganijwe ku itariki ya 21-22 Ukwakira, nyuma y’inama y’urwego rushinzwe guhuza umutekano (JSCM).

Amasezerano y’amahoro ya Washington yashyizweho umukono, yuzuza inzira y’amahoro ya Doha, inzira ebyiri za dipolomasi zigamije guhosha amakimbirane mu burasirazuba bwa RDC nyuma y’ifatwa rya Goma na Bukavu no kunanirwa kw’ibiganiro bya Luanda.

 

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *