Umuvugizi Barinda asanga abahuza ibyo kuba umutwe wa AFC/M23 uri gushyiraho ubuyobozi butandukanye mu bice wigaruriya nko kwinjira buhoro buhoro mu nzira y’ubwigenge ko ntaho bihuriye.
Ibi Dr Oscar Barinda yabitangarije ibitangazamakuru bya Bwiza TV na Bwiza. com kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025 mu kiganiro n’umunyamakuru Mecky Kayiranga.
Dr Barinda ubwo yasubizaga ku bibaza kuba umutwe wa AFC/M23 waratangaje visa ku banyamahanga, ikigo cy’imari, police, igisirikare ndetse n’ubutabera mu bice wigaruriye bakabihuza n’ubwigenge, yagize ati:” Ntaho bihuriye, twe turavuga duti aho abaturage bari bagomba guhabwa serivisi bakeneye, Bunagana twamaze umwaka urenga tutarashyiraho na nyumakumi.”
Dr Barinda yakomeje avuga ko abaturage bari bakeneye inzego zibayobora, zibakemurira ibibazo ndetse zibaha serivisi. Ibi byose Barinda yagaragaje ko babikora kubera ubutegetsi bwa Kinshasa aho nko mu mujyi wa Goma umutwe wa AFC /M23 wawufashe utabigambiriye aho ngo wasanze nta mazi, amashanyarazi ndetse na internet birimo ngo utari kwicara gusa ngo urebere.
Ku kibazo cya visa umutwe wa AFC/M23 watangaje ku banyamahanga basura ibice wigaruriye, Dr Barinda yatangaje ko ari Kinshasa yabitangiye yanga impapuro zinzira uyu mutwe wahaga abaturage baturutse mu bice uyobora aho bageraga mu bihugu byo mu karere bagasubizwa inyuma.
Barinda yemeje ko abafite viza za Kinshasa bemererwa kwinjira mu bice bayobora. Umunyamahanga usabye visa ya Congo aje mu bice AFC/M23 iyobora bisaba ko uyu umutwe uyemeza.
Ku bibaza niba AFC/M23 irikwigira leta, Dr Barinda yatangaje ko ntaruhare babifitemo ko ahubwo ari leta ya Kinshasa ibifitemo uruhare aho yatanze urugero rw’ibicuruzwa bivuye mu bice AFC/M33 yafashe bijya mu turere twa leta ya Kinshasa byongera gusoreshwa.
Dr Oscar Barinda yemeje ko ibiganiro bya Doha bakibifitiye icyizere 100% ko nyuma yo gusinya guhagarika intambara icyiciro gikurikira kizibanda ku mpamvu muzi z’amakimbirane zatumye begura intwaro.


