5b19338e5e749c03041e0301e74f198b.webp

Dani Alves yakijijwe nyuma yo kuva muri gereza

Umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru, Dani Alves, wahoze akinira FC Barcelona na Brezili, yongeye kugaragara mu ruhame ariko mu buryo butandukanye cyane n’ubwo abantu bamumenyeyemo. Nyuma y’imyaka y’amakuba no gufungwa, Alves aravuga ko yakijijwe kandi ubu yabaye “umwigishwa wa Yesu Kristo.”

Ku myaka 42, Dani Alves yavuze ubuhamya bwe mu rusengero rwa Elim Girona Church, mu majyaruguru ya Espagne, aho yagaragaye nk’umukozi w’Imana wicisha bugufi.

Uyu mukinnyi wakunzwe na benshi, nyuma yo kumara amezi 14 muri gereza azira ibyaha byo gufata ku ngufu (ibyo nyuma yakuweho n’ubutabera akagirwa umwere n’Urukiko Rukuru rwa Catalonia), yavuze ko kwizera ari byo byamukuye mu mwijima w’ubuzima.

“Muri gereza, nageze aho numva ubuzima bwanjye burangiye. Ariko Imana yohereje intumwa y’ukuri, iramvugisha. Ubu ndiho kubera Ubuntu bwayo. Nsezeranye kuyikorera igihe cyose izaba iri kwita ku rugo rwanjye,” Dani Alves.

Abari mu rusengero batangaje ko Alves yasenganye n’abakirisitu benshi, aririmbana nabo, ndetse asangiza ubuhamya bwe bw’ukuntu Imana yamuhinduriye ubuzima.

Alves, wari uzwiho ibirori n’imyidagaduro idasanzwe, ubu avuga ko yashyize byose ku ruhande kugira ngo akurikire Imana.

“Naho ubwamamare n’amafaranga byashira, Imana irasigara. Nize ko urukundo nyakuri ari ugukunda n’uwakubabaje, kandi ko imbaraga z’Imana zigaragarira cyane mu bihe bikomeye.”

Ubu, konti ze za Instagram na X (Twitter) zigaragaza impinduka zigaragara: aho yahoze ashyira amafoto y’imyambarire, ibirori, n’imikino, ubu ashyiraho imirongo yo muri Bibiliya n’ubutumwa bwo gukomeza abandi.

Kuva asohotse muri gereza, Dani Alves yibera mu buzima butuje, yitaye ku mugore we n’umwana wabo mushya. Avuga ko ubu ari igihe cyo kongera kubaka ubuzima mu nzira y’Imana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *