Gatumba-Frontiere

Gatumba: Ba major 2 bakorera ku mupaka w’u Burundi na RDC barafunzwe

Umuyobozi wa sitasiyo ya polisi ya Gatumba, ku mupaka w’u Burundi na DRC, Major Sylvestre Nshimirimana, n’umwungirije, Priscille Ndayisenga, bafungiwe muri Gereza Nkuru ya Bujumbura (umurwa mukuru w’ubukungu) izwi ku izina rya Mpimba, kuva ku wa Gatatu, itariki 22 Ukwakira 2025.

Abandi bapolisi batatu na bo bafunzwe muri dosiye imwe. Nk’uko amakuru aturuka mu begereye iyi dosiye abitangaza ngo iki kibazo ngo cyatangiye igihe umuyobozi woherejwe mu bugenzuzi bukuru bwa polisi y’igihugu cy’u Burundi (PNB) yageragezaga guha ruswa abo bapolisi bakuru bombi.

Kugerageza gutanga ruswa ikangwa

Umuntu wahaye amakuru SOS Medias Burundi dukesha iyi nkuru agira ati: “Yacuruzaga ibinyobwa hagati y’u Burundi na DRC. Umunsi umwe, hafashwe amakaziye 27 y’inzoga za Bock mbere yo kujyanwa muri Uvira (DRC). Yahaye abo bapolisi bombi miliyoni imwe n’igice, barabyanga.” Nyuma yo kwanga kwakira ruswa ye, uyu muyobozi ngo yahaye umufuka w’amafaranga itsinda ry’abapolisi kugira ngo bashobore gushinja ba Major Nshimirimana na Ndayisenga, ariko na bo barabyanze.

Ifatwa riteye amakenga

Ibyabaye byafashe indi ntera ku itariki ya 18 Ukwakira ubwo abo bapolisi bombi bafatwaga n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (SNR) bari bafite igikapu kirimo amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri y’amafaranga y’Amarundi, bivugwa ko yari agenewe abo bapolisi. Uwatanze amakuru akomeza agira ati: “Bafashwe ku wa Gatandatu, itariki ya 18 Ukwakira. Ariko umuyobozi wa sitasiyo ntiyabimenyeshejwe.”

Bukeye bwaho, abapolisi babiri bakuru, sous-officier, n’ushinzwe ubuyobozi bwa commissariat bajyanywe kubazwa n’abapolisi b’ubushinjacyaha i Bujumbura. Nyuma ushinzwe ubuyobozi yararekuwe, mu gihe abandi batatu, Major Nshimirimana na Major Ndayisenga, ndetse n’umu sous-officier, basigaye bahatwa ibibazo n’abakozi b’urukiko rurwanya ruswa bakurikiranweho ruswa.

Ibimenyetso by’ibirego byahimbwe?

Bamwe mu begereye uru rukiko bavuga ko abo bapolisi bombi bakuru bari baramaze kumvwa kuva ku ya 17 Ukwakira. Umwe mu bapolisi utifuje ko amazina ye atangazwa agira ati:”Ibyo bigaragaza ko ari ikirego cyahimbwe kuva mu ntangiriro”

Kugira ngo ahishire imigambi ye, umuyobozi uri inyuma y’ifatwa ry’abo bantu ngo yaba yarategetse ko hafungwa abapolisi babiri bakoreshejwe mu gushinja ibyaha abashinzwe umupaka wa Gatumba. Ku Cyumweru, itariki ya 19 Ukwakira, itsinda ryaje guta muri yombi ryari riherekejwe n’abapolisi babiri bashya bo gusimbura abahasanzwe, bashyizweho uwo munsi, ikindi kintu nk’uko amakuru menshi abitangaza, cyerekana ko uru rubanza rushobora kuba ari uruhimbano.

Kwitabaza Perezidansi 

Abakozi bakorana n’abapolisi bafunzwe basabye perezidansi gukurikiranira hafi uru rubanza, basanga bitemewe ko abayobozi b’intangarugero bafungwa mu buryo butemewe n’amategeko. Uyu muyobozi wihishe inyuma y’ifatwa ryabo bivugwa ko yahoze ari umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (SNR), ukunze kuvugwa mu ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Burundi, ndetse akanagira uruhare mu bucuruzi butemewe bw’ibinyobwa, isukari, na lisansi hagati y’u Burundi na DRC, ubucuruzi bumaze kumenyerwa bwishyurwa mu madorari.

Kugeza ubu, Polisi y’u Burundi ntacyo iratangaza kuri iyi dosiye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *