GjXI6BjaYAERQGa_1

AFC/M23 yahishuye impamvu nyamukuru Ndayishimiye akomeje kwijandika mu ntambara yo muri RDC

Umutwe wa AFC/M23 wagaragaje ko impamvu u Burundi bukomeje gushora imbaraga zabwo zose mu ntambara ya RDC idafite aho ihuriye n’amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano buvuga ko bwasinyanye na Kinshasa, ko ahubwo ari ukubera ibirombe by’amabuye y’agaciro bwemerewe.

AFC/M23 mu nyandiko yanyujije ku rubuga rwayo rwa X yagaragaje ko “u Burundi bwa Évariste Ndayishimiye bumaze igihe bwarahindutse umucanshuro w’intambara mu karere, winjiye mu ntambara itari iye ku nyungu z’amafaranga n’iza Politiki zihishe inyuma y’impamvu yiswe iyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.”

Ivuga ko n’ubwo Gitega ivuga ko irwanya umutwe wa RED–TABARA irwanya ubutegetsi bwayo, iyo mpamvu ni urwitwazo.

Iri huriro rivuga ko ifite amakuru yemeza ko habaye amasezerano y’ibanga hagati ya Kinshasa na Gitega, aho “ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwemeye kohereza ingabo zabwo gufasha FARDC n’imitwe yitwaje intwaro yo muri RDC, mu buryo bwo guhabwa uburenganzira bwo kubona amabuye y’agaciro yo muri Kivu y’Amajyepfo arimo coltan, zahabu na gasegereti.”

Rikomeza rivuga ko ibyakozwe na Kinshasa ari “kugurisha ubusugire bw’igihugu ku bw’inyungu zigira u Burundi umucanshuro w’intambara, icyemezo kibi cyane ku mutekano w’imbere muri bwo ndetse n’isura y’akarere.”

Kuri ubu amakuru avuga ko u Burundi bufite ingabo zirenga 10,000 mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho zifite ibirindiro birenga 70 muri za Teritwari za Fizi, Mwenga na Uvira.

Izi ngabo zimaze igihe zishinjwa kwibasira abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, ndetse abaharanira uburenganzira bw’aba baturage bamaze igihe bagaragaza ko Gitega iri gutegura kubakorera Jenoside ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *