Indege ntoya ya Cessna Caravan yari itwaye ba mukerarugendo 10 b’abanyamahanga parike y’igihugu cya Kenya ya Maasai Mara yaguye mu misozi y’amashyamba yo mu karere ka Kwale ku nkombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Ikigo cy’indege za gisivili (KCAA) cyemeje ko “Indege yari irimo abantu 11” nk’uko inkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.
Ushinzwe indege muri Mombasa Air Safari yagize ati: “Ikibabaje ni uko nta warokotse.”
Mu itangazo rye, Chairman John Cleave yavuze ko abagenzi barimo Abanyahongiriya umunani, Abadage babiri, n’umupilote wo muri Kenya.
Indege yakoze impanuka nyuma gato yo guhaguruka
Indege yari yerekeje Kichwa Tembo, ikibuga cy’indege cyihariye kiri muri parike, ubwo yamanukaga ahagana mu ma saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo (0230 GMT).
Abayobozi bavuga ko iyi mpanuka yabaye nyuma yo guhaguruka, mu birometero 40 uvuye ku kibuga cy’indege cya Diani. Abatangabuhamya bavuze ko bumvise urusaku rwinshi hanyuma babona umuriro ugurumana.


