Kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa sita, Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu mu kiganiro ku kibazo kigira kiti: “Ni ikihe kiguzi nyacyo cy’umutekano w’ubukungu?”


Perezida Kagame ari i Riyadh muri Arabia Saoudite, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya Cyenda yiga ku ishoramari n’iterambere ya Future Investment Initiative (FII9).


Umukuru w’Igihugu yashimangiye akamaro ko gusubiza ku murongo imikorere y’ubucuruzi mpuzamahanga, agaragaza ko hakenewe uburyo burimo ubufatanye n’ubwisanzure bushobora gufungura uburyo budaheza bufungura iterambere ringana ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Perezida Kagame yageze i Riyadh kuri uyu wa Mbere, itariki 27 Ukwakira, agirana ibiganiro n’Igikomangoma, Mohammed bin Salman, mbere y’inama ya 9 ya Future Investment Initiative.

Ibiganiro byabo byibanze ku gukomeza gushimangira ubufatanye bw’u Rwanda n’Ubwami bwa Arabia Saoudite mu nzego z’ingenzi.


