Papa Benedigito avuga ko hari abagamije “kumucecekesha”

Uwahoze ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Benedicto XVI atangaza ko hari abantu baba badashaka ko atanga ibitekerezo bye ku ngingo zimwe na zimwe zireba Kiliziya, bitwaje ko yarwanyije ko iby’ubutinganyi abyita ko ari ibya antikirisito ndetse ngo “bagashaka kwibasira ibitekerezo bye.”

Joseph Ratzinger, amazina ye asanzwe afite imyaka 93, mu rwandiko ruvuga ku buzima bwe (biography) rwandikiwe mu Budage kuwa Mbere w’iki cyumweru, avuga ko hari abashaka guheza ibitekerezo bye mu biganiro mpaka kuri tewolijia.

AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko Papa Benedigito yagize ati “ Ibiva mu byo kwigisha ivanjili mu Budage birayobya ndetse nta cyiza bigamije ndetse numva nta n’icyo nabivugaho. Mpisemo kudasesengura impamvu ya nyayo ituma abantu bashakag gucecekesha ijwi ryanjye.”

Uyu musaza uzwiho kwikundira ibya kera (traditionalist), yeguye ku bu-Papa mu 2013 gusa mu 2018 yaranenzwe cyane aryozwa ibyo yatangaje byafashwe nk’ibinegura ukwemera kwa Kiyahudi.

Ishami rya Kiliziya Gatolika mu Budage bisa nk’aho ari ryo rigenewe ubu butumwa kuko ryaranzwe ahanini n’abihayimana bashaka impinduka muri kiliziya, ibintu bidahura n’imyumvire ya Ratzinger usanga kiliziya igomba kuguma ku mahame yayo nta kimwe gihindutse.

Akiri Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi mu gihe cy’imyaka umunani (Kuva mu 2005-2013, yakunze kunengwa kubera imyumvire ye ku buryo abona Idini ya Islam ndetse n’ibindi bibazo bireba ubuzima rusange. Abamunenga batandukanye bavuga ko agerageza gupfobya impinduka zikorwa n’uwamusimbuye, Papa Francis.

Muri iyi nyandiko yasohotse ku wa Mbere, Benedigito ahakana ibivugwa n’aba bamunenga aho yagize ati “Ubucuti bwite bwanjye na Papa Francis bwagumyeho gusa ahubwo bwaranakuze.”

Abavugaga ko Benedigito atabanye neza na Papa Francis babishingiraga ku kuba muri Gashyantare ubwo umunyamabanga wihariye we yakuwe mu bantu bari hafi ya Papa Francis. Mu byo Papa Benedigito adakozwa ni ibyo kuba haba hari abapadiri bakwmererwa gushaka. Ni mu gihe Papa Francis we yasabaga ko mu bice nka Amazon, abagabo bashatse bakwemererwa kuba abapadiri ngo ivanjili ya Yezu Kristu igere kuri benshi.

Benedigito avuga ko “Icyo kuba abahuje ibitsina bashyingirwa atari byo. Mu kinyejana gishize, abantu bashoboraga kumva ko ari ibitangaje kuvuga ku ishyingirwa ry’abahuje igitsina. Muri iki gihe, ubivuzeho ahubwo akurwa muri sosiyete.”

Ibi kandi ngo bimeze kimwe no gukuramo inda ndetse no gutwitira muri laboratwari. Avuga ko ibyo byose ari ibikorwa bya Sekibi bigamije gusimbura Yezu. Ni ibintu avuga ko ari bimwe mu bikoma mu nkokora kiliziya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *