Kenya: Yishwe n’ababyeyi be nyuma yo gusaba ko bamuha ku nkwano za mushiki we

Umusore w’imyaka 25 wo mu cyaro cya Kamweani mu gace ka Kithimani muri Machakos muri Kenya, Francis Mulwa yishwe n’abo mu muryango we be nyuma yo kubasaba ko bagira icyo bamugenera ku nkwano zari zakowe mushiki we.

Mulwa yishwe na bashiki be babiri’ Mary Nduku naTeresia Nthenya ndetse na Se Bernard Muthama Kilundo, nyuma yo gusaba guhabwa ku nkwano nk’uko polisi yo muri Kenya ibitangaza. Umuryango w’uyu musore wamwimye ibyo yasabaga,biteza imvururu, ari nazo zavuyemo urupfu rwa Mulwa nk’uko Mkenyanews ibitangaza. Abo mu muryango we, bakubise uyu musore kugeza ubwo ashizemo umwuka.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Yatta, Mary Njoki, atangaza ko uwakubiswe yari yasinze ubwo yageraga mu rugu ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, akabanza gusaba ibiryo, nyuma agatangira gutonganya nyina umubyara, Monica Muthama ku kibazo cy’inkwano.

Mu mirwano, abashiki be; Nduku na Nthenya barahagobotse ndetse na Se, Muthama Kilundo baramukubita baramaukomeretsa gusa ashiramo umwuka ageze ku bitaro bya Yatta.

N’ubwo nyina wa Mulwa ari we byatangiye bashyamiranye, ni na we watanze amakuru kuri polisi ifata abo mu muryango we bakekwaho ubwicanyi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *