Abasirikare batanu bakekwaho ibyaha byo guhohotera abaturage mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo ahazwi nka Bannyahe bose bahakanye ibyaha baregwa ubwo bitabaga Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatangiye kubaburanisha kuri uyu wa 11 Gicurasi 2020. Urukiko rwatangiye rubaza umwirondoro wa buri umwe, ruhera kuri Pte Ndayishimiye, abazwa niba atarigeze akatirwa n’urukiko. Mu gusubiza yavuze ko mu 2018 yakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo ku cyaha cy’ubufatanyacyaha ku bwo guhishira umujura, ahabwa igifungo cy’umwaka. Abandi baregwa ni abasirikare Pte Ndayishimiye Patrick, Pte Nishimwe Fidèle, Pte Gatete François, Pte Gahimba na Pte Twagirimana Theonetse. Muri aba baregwa kandi barimo umugore umwe w’umusivili witwa Mukamurisa Diane. We ntiyagaragaye mu rukiko kuko ngo yarekuwe nyuma y’aho bigaragaye ko afite uruhinja. Muri uru rubanza kandi hazanwe undi muntu wa Gatandatu we utambaye impuzankano ya gisirikare ahubwo wambaye imfungwa za gisirikare, byatumye ababuranishwa baba batandatu. Ibyo baregwa barabihakana bose Pte Ndayishimiye na Nishimwe bakekwaho ibyaha birimo icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukubita no gukomeretsa ku bushake, kwinjira aho umuntu atuye mu buryo butemewe n’amategeko, kwiba no guta izamu no kudakurikiza amabwiriza y’izamu. Bagenzi be, Pte Gahirwa, Gatete na Twagirimana bo bakekwaho ibyaha birimo guta izamu no kudakurikiza amabwiriza y’izamu, kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi, kuba icyitso mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba icyitso mu gukubita no gukomeretsa abantu ku bushake ndetse no kuba icyitso mu kwiba. Umunyerondo witwa Ntakaziraho Donat we akekwaho icyaha cyo kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi, ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa, kuba icyitso mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba icyitso mu kwiba no kwinjira aho umuntu atuye mu buryo butemewe n’amategeko. Abaregwa bose babajijwe niba bemera ibyaha bakekwaho, maze umwe ku wundi asubiza ati “Ntabwo mbyemera.” Icyo ubushinjacyaha buvuga ku byo aba basirikare baregwa Ubushinjacyaha buvuga ko mu matariki atandukanye ya Werurwe 2020, aba basirikare batanu bagiye bahabwa akazi ko gukora izamu n’irondo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gasabo ariko byagera mu saha y’ijoro, bo bakahava bakajya gukorera aho batabwiwe. Uwitwa Nishimwe na Ndayishimiye, ngo bafashe umukobwa witwa Uwamariya Chantal, bamujyana mu nzu y’uwitwa Iyakaremye Jean de Dieu, bamusohoramo bamukubita maze Nishimwe ayisambanyirizamo uwo mukobwa, naho Ndayishimiye we asigara ari gukubita nyiri iyo nzu. Havuzwe kandi undi muturage wakubiswe na Pte Ndayishimiye kugeza ubwo bimugizeho ikibazo mu matwi. Ngo yaje kandi gukubita akanakomeretsa uwitwa Shema. Ku wa 14 Werurwe, ngo Pte Nishimwe yari kumwe na bagenzi be bajya ku witwa Cyuzuzo Angelique wabanaga n’uwitwa Uwanyirigira Vestine, bageze ku nzu yabo, barabakomangira, basohora Uwanyirigira bamukubita, banakubita na Cyuzuzo ku bibero n’ahandi. Ngo baje kugaruka bwa kabiri, Pte Nishimwe asambanya ku gahato Cyuzuzo Angelique “inshuro ebyiri zose”. Pte Ndayishimiye nawe ngo yaje gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwitwa Uwamariya Madeleine. Ubushinjacyaha buvuga ko muri icyo gihe, abandi basirikare batatu n’abanyerondo babiri, babaga bari hanze babacungiye umutekano. Undi ureganwa n’aba, ni umunyerondo witwa Mukamurisa Diane [utari mu rukiko kuko afite uruhinja], yashinje abasirikare, avuga ko bajyaga mu nzu bavuga ko bari gusaka urumogi kandi nta muntu wabibahereye uburenganzira. Pte Ndayishimiye ngo yashinje Pte Nishimwe ko yakubise abantu “anasambanya abakobwa babiri” Umwunganizi w’abaregwa yavuze ko nta kintu na kimwe kigaragaza intego yo kurema umutwe w’abagizi ba nabi aba basirikare baba bafite, bityo ko nta mpamvu n’imwe ubushinjacyaha bugaragaza bubahamya iki cyaha. Ku cyaha cyo guta izamu, yavuze ko kuba iperereza ry’igisirikare ritarigeze rimenya ko habayeho guta akazi, ibyo ubushinjacyaha buvuga bitaba impamvu zikomeye zishingirwaho mu kubarega iki cyaha. Ku cyaha cyo gusambanya ku gahato, yavuze ko ukurikije uko iperereza riteye, bemeranya n’ibyo ubushinjacyaha bwabonye, ashingiye ku biri mu nyandiko mvugo by’abakorewe ibyaha, aho asanga ko iperereza rigikomeje rikazagaragaza ibimenyetso byisumbuyeho bishinja cyangwa bishinjurwa. Tariki ya 2 Gicurasi ni bwo aba basirikare batawe muri yombi, ndetse batangira gukorwaho iperereza. Mu minsi ishize abo baturage bumvikanye bavuga ko hari abasirikare bari mu bikorwa byo gucunga umutekano babahohoteye, harimo abavuga ko bakubiswe. Abaturage bavuze ko abagize uruhare muri ibyo bikorwa biyoberanyaga, bagakura ku myambaro yabo ibirango bigaragaza amazina yabo, ariko bakagumana impuzankano y’Ingabo z’u Rwanda, RDF.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu nyandiko mvugo z’abaregwa, bose bemera ko bagiye mu mudugudu wa Kangondo. Pte Ndayishimiye ngo yemeye ko hari abaturage yakubise barimo uwitwa Ngabonziza Shema.


