Muri aka gatekerezo murasangamo amafoto y’uwari Perezida Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Zabanga Joseph Désiré wa Zaïre (ubu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo).
Marechal Mobutu, ingwe ya Zaïre, yaguye kandi ashyingurwa ishyanga, nta mihango y’icyubahiro akorewe, ibintu abakomeye bagombye kwigiraho. Hejuru y’ibyo, imitungo ye yarapfapfanye ikaba irimo kuribwa n’umuswa hamwe wagira ngo ntiyigeze nyirayo.
Ubundi amazu ye y’igitangaza byayagendekeye gute nyuma y’imyaka 23 apfuye? Imwe muri zo mubona yari icumbikiye igikomerezwa, umubyeyi, nyir’icyubahiro, nyakubahwa, umuhuza, umunyamahoro, n’andi mazina akomeye bamwitaga, ubu icumbikiye imbeba, inzoka, ibikeri, imiserebanya, inyoni, ibihunyira n’uducurama.
None se abana ba nyakwigendera bari he kugira ngo bazungure ibya se? Hari igihe umuntu yicara akagira ngo yagezeyo, yabonye byose, naho byose ari ubusa bikaba ibitaramba, iby’igihe gito gusa, byose bikaba ubusa ku busa, kwirukanka inyuma y’umuyaga aka wa mwanditsi w’Umubwiriza.
Kwa Mobutu hahindutse itongo







Isomo ryavamo hano ni irihe?
Turavuka tukabaho amaherezo tugapfa. Duhura n’abantu amaherezo tugatandukana. Dutunga ibintu ariko amaherezo tukabita. Byose ni iby’igihe gito!Kubaho ntacyo bivuze, ariko ntacyo wanganya ubuzima.
Igihe inyoni ifite ubuzima, ihumeka, irya intozi ariko yamara gupfa ikaribwa na zo. Ibihe biha ibindi. Bishobora guhinduka ariko ntawe ukwiriye kwizamura no kudaha agaciro ikiremwamuntu no kugisuzugura. Ibihe biha ibindi!
Ushobora gukomera cyane uyu munsi ariko ni byiza guhora wibuka ko ibihe bifite imbaraga ku buzima bwawe. Igiti kimwe gishobora gukorwamo miliyoni imwe y’imyambi y’ikibiriti ariko umwambi umwe gusa watwika miliyoni y’ibiti.
Ibyo ukora mu buzima, byiza cyangwa se bibi, uba ubyikorera wowe ubwawe. Ibyo kandi ubiba kuri iyi Isi ni nabyo usarura. Bamwe bakavuga ko ibyo ukora byose ubisanga imbere, abandi bati : « Iby’Isi ni gatebe gatoki », abandi bati « uyu munsi ni wowe ejo ni undi » bityo bityo… kugeza igihe Isi izarangirira.


