Ubuyobozi bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, bwatangaje ko bwishimiye ifatwa ry’umunyemari Kaguba Felesiyani ugezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa kabiri, buvuga ko rikwiye kwibutsa ibihugu kongera imbaraga mu guhiga n’abandi bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni mu itangazo uyu muryango wasohoye binyuze muri Perezida wa Komisiyo yayo, Moussa Faki Mahamat.
Uyu muyobozi yavuze ko gufata Kabuga ari intambwe ikomeye y’umusaruro w’ingufu rusange, aboneraho gusaba ibihugu kongera imbaraga kugira ngo n’abandi nka Kabuga bafatwe.
Yagize ati”Ibiherutse kuba, mu by’ukuri, ni intambwe ikomeye y’ingufu zacu rusange, kugira ngo ibyaha nkibi byibasiye inyokomuntu bitazongera ukundi. Perezida arasaba imuryango mpuzamahanga kongera imbaraga zayo mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, kuyihakana n’umuco wo kudahana.”
Perezida wa AU yaboneyeho gusaba ibihugu binyamuryango byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga, kongera imbaraga n’ubufatanye kugira ngo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya bafatwe, mu rwego rwo guha ubutabera abazize Jenoside.
Biteganyijwe ko Kabuga agezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa kabiri, nk’uko byatangajwe n’umunyamategeko w’Umufaransa, Emmanuel Altit, bivugwa ko ari we ugomba kumuhagararira. Ni mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters.
Reuters yavuze ko”Urukiko rushyiraho inzira zemewe n’amategeko mbere yo guha uru rubanza abacamanza bashinzwe iperereza mu minsi umunani iri imbere”.
Mu gihe Kabuga yajuririra icyemezo cy’urukiko, urubanza rwe rwashyikirizwa urukiko rw’ubujurire rw’Ubufaransa, rukumva niba imyanzuro ijyanye n’amategeko.
Byitezwe ko kuri uyu wa kabiri ari bwo abacamanza bafata icyemezo cy’uko Kabuga yazashyikirizwa urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda cyangwa akaburanishirizwa mu Bufaransa.
U Rwanda rurifuza ko yakoherezwa mu gihugu cye kugira ngo abe ari ho aburanishirizwa.
Kabuga w’imyaka 84 yafatiwe Asnières-sur-Seine hafi ya Paris mu Bufaransa ku wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka 23 yihishahisha.
Afatwa nk’umuterankunga ukomeye wa Jenoside, aho mu Ugushyingo 1993, Sosiyete ye Kabuga yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50 yakoreshejwe mu kwica Abatutsi muri Jenoside.
Kabuga yashyiriweho na ICTR impapuro zo kumuta muri yombi mu 1997 ku byaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


