Umwana w’umuhungu w’imyaka 13 y’amavuko witwaga Kwizera Alfred, wigaga mu wa 6 ku ishuri ribanza ry’uruganda rwa CIMERWA ryitwa l’Educateur mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, yapfuye yiyahuje ikiziriko cy’ihene, bikekwa ko yiganaga filime yakundaga kureba.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shara muri uyu murenge wa Muganza, Ntawukimara Samson, ngo uyu mwana wabanaga n’ababyeyi be mu mudugudu wa Kabarore muri aka kagari, ngo yakinaga n’abandi bana mu ma saa yine n’igice y’igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Gicurasi, na nyina usanzwe abana n’ubumuga bw’ingingo ari aho hanze,umwana ngo yinjira mu cyumba cy’ibintu mu nzu asohokana ikiziriko cy’ihene cyari gihari.
Akomeza avuga ko icyo kiziriko yahise akijyana mu gikoni barimo bubaka, azamukira ku mbaho zihari, akizirika ku giti cy’umutambiko gihari yimanikamo, ba bana bakinaga basanzwe ari abuzukuru b’abo babyeyi be babona arimo atera imigeri babibwira nyirakuru ari na we nyina w’uwo mwana aje kureba, asanga umwana yimanitse muri icyo kiziriko agiye gushiramo umwuka.
Gitifu Ntawukimara ati: “Umukecuru yahise atabaza abaturanyi kuko se w’umwana atari ahari. Byabaye ari mu mujyi wa Kigali, baraza bamumanurana n’icyo kiziriko akirimo akuka,bamujyana ku kigo nderabuzima cy’uruganda rwa CIMERWA,bamugejejeyo muganga amukozeho asanga yamaze gupfa basubiranayo umurambo bategereje ko inzego z’umutekano zihagera.’’
Nubwo abaturage bavuga iby’uru rupfu kwinshi, bamwe bavuga ko nta kindi cyatera umwana ungana kuriya kwiyahura,cyane cyane ko ari n’uwo mu muryango wifashije kuko se Rwanyagatare Christophe ari rwiyemezamirimo w’umunyamigabane w’imwe muri Agences zitwara abagenzi mu karere ka Rusizi, hari abavuga ko ashobora kuba yarozwe ibyo bita ‘gushambagiza ‘bikamutera kwiyahura n’umubyeyi we ahari, haranakekwa amafilimi ngo uyu mwana asanzwe areba arimo n’ay’abiyahura akaba yashakaga kubigana.
Gitifu Ntawukimara Samson ati: “Nyina yatubwiye ko n’ubwo atakwemeza neza impamvu y’uku kwiyahura k’umwana we kuko nta kibazo azi yari afite n’abayobozi b’ishuri yigaho, bakavuga ko nta bwigunge yagaragazaga bwamutera kwiyahura, ariko kuva akiri na muto yakundaga kureba amafilimi cyane arimo n’ay’abicana, abiyahura n’andi abana benshi batinya kureba kubera ibibi biba birimo ariko ugasanga we ayakunda cyane akaba yajya no kuyareba hanze aho bayerekana, ntiyite cyane ku masomo. Nyina yarabimubujije umwana ntiyabyumva, bigakekwa ko hari ayo yaba yararebye biyahura akaba yabiganaga.’’
Iki kibazo cy’amafilimi abana bikwepa ababyeyi bakayareba kenshi na ke shi ababyeyi batazi ibikubiyemo cyangwa ibi byose bigendanye n’ikoranabuhanga abana bahugiramo bikaba byabajyana mu ngeso mbi zirimo no kwiyahura nk’uko bikekwa kuri uyu mwana, byagarutsweho n’ababyeyi benshi, basaba ubuyobozi kubafasha mu mirerere y’abana kuko ngo hari igihe babananira bakaba babijyamo ababyeyi batabizi.
Umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Ngirabatware James yasabye ababyeyi gukurikirana abana babo kugeza no ku byo bareba kuri za televiziyo kuko byose ngo biba atari byiza.
Ati: “Bakurikirane abana babo, haba ku bo bakina,ku byo bareba ku mateleviziyo no ku bindi byuma by’ikoranabuhanga kuko bishobora na byo kubaviramo intandaro zo kwigirira nabi bakurikije ibyo barebamo bitari byiza.’’
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.


