Ni cyamunara yabereye mu MUdugudu wa Nyirabuhene, AKagari ka Gishore mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana, aho umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Ingabire Uwayo Lambert yatezaga mu Cyamunara umutungo w’Itorero Agape Sanctuary Church ariko haza kugaragara rwiyemezamirimo, Ndagijimana Jean wavugaga ko uyu mutungo uri mu maboko ye.
Ku wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2020 saa yine zuzuye nibwo cyamunara yari itangiye, muri ako kanya kandi nibwo uyu Ndagijimana yageze aho yaberaga asaba Me Ingabire kuba yahagarika iyi cyamurana ndetse anamugaragariza amasezerano yagiranye n’iri torero ariko biba iby’ubusa irakomeza.

Mu kiganiro Bwiza TV yagiranye na Ndagijimana Jean uvuga ko uyu mutungo uri mu maboko ye, yadutangarije ko mu mwaka wa 2017 aribwo yagiranye amasezerano n’iri torero yo kubaka uru rusengero ruri i Nyakariro, inyubako igeze muri 45% ntibamwishyura amafaranga bagombaga kumwishyura nkuko byari bikubiye mu masezerano.
Ati “Twubakiye Agape twiguriye ubutaka kandi tunakoresha ibikoresho byacu, ariko tugura ubutaka twabwandikaga kuri Agape kugira ngo izabone uko utwishyura [Yari ihanze amaso abaterankunga], ibuze ibyo itwishyura andi masezerano muri Kanama 2017 ko imitungo [ubutaka n’ibyubatsweho] byaba ibya rwiyemezamirimo cyose izaba itaramwishyura”.

Yakomeje avuga ko abona iyi cyamurana irimo amanyanga ngo kuko uwitwa Twagirayezu Jean Damascene urimo kwishyura Agape na we yari mugenzi wabo[Rwiyemezamirimo] bari bafatanije kwishyuza iri torero ariko ngo asubira inyuma arega wenyine aratsinda none afatanije n’umuhesha w’inkiko bakaba barimo guteza n’imitungo itakiri kuri iri torero.
Ati “Twagirayezu yirengagije amasezerano twese dufitanye na Agape, iyi mitungo ntabwo iri mu maboko ya Agape kuko yasinye amasezerano iyitanga mu gihe itarishyura, ku bwanjye nishyuza Agape miliyoni 53 n’uyu mugabo ushaka guteza ibyanjye nawe afite aye, kuko batahereye aho we yubakaga bakaba bahereye ku mitungo bazi neza ko iri mu maboko yanjye, njyewe navuga ko harimo amanyanga, ni ibintu biyumvikaniye n’abaheshabinkiko n’abaciye urwo rubanza”.
Abatuye muri aka gace barabivugaho iki?
Abaturage batuye hafi y’uru rusengero rurimo kugurishwa mu cyamunara bavuga ko aribyo koko rwubatswe na Jean Ndagijimana, bagendeye ku ntonganya zabereye aho ndetse n’amahane ya bamwe mu bari aho, bavuga ko basanga bifite ikibyihishe inyuma.
Uyu ati “Nabonaga batongana nkabagiye kurwana, twebwe ntabwo twigeze tumenya iby’iyi cyamunara, ndabona bakabanje kwishyura rwiyemezamirimo barimo ideni noneho bakagurisha niba babifitiye uburenganzira”.
Undi ati “Nje hano kubera amatsiko naringize nza kureba ibyaberaga ahangaha, nsanze barimo gucyocyorana ariko uriya musaza[Ndagijimana] ni we nzi wubatse uru rusengero, ku bwanjye ndatunguwe kuko iyo tuza kubimenya mbere mba nararuranze cyangwa nkanarugura, tuzi ko izindi cyamunara zibaho babanje kumanika amatangazo ku kagari n’aho izabera, rwose ku bwanjye irantunguye”.
Yakomeje ashimangira iyi cyamunara yakozwe mu buryo bwihariye, ati “Ibi bintu birasa nkibirimo amanyanga, mbonye iyi cyamunara imaze nk’iminota byibura 10, banciyeho nza mbakurikiye mpageze nsanga barimo guterana amagambo, niba ahtarimo amanyanga iyi cyamunara bayishyire ku mugaragaro ubundi buri wese aba yemerewe kuyijyamo”.
Me Ingabire ati ‘Nakoze ibyo amategeko anyemerera’
Uyu muhesha w’Inkiko avuga ko arimo Twagirayezu Jean Damascene arimo kwishyuza Agape Miliyoni zigera muri 70 z’amafaranga y’u Rwanda, Ati “Agape nayishyuje ku ineza ntiyabikora, twebwe icyo dukurikizaho ni ukwishyuza ku gahato”.
Avuga ko mu gihe cyose atarabona inyandiko y’urukiko itambamira iyi cyamunara ko ntakabuza uyu mutungo nubwo bwose bivugwa ko waba uri mu bibazo azawugurisha mu cyamunara. Ati “Ikigo gishinzwe iby’ubutaka kimbwira ko ari uwa Agape, ibindi njyewe ntabyo nzi, njyewe nta bibazo mbona kuri uriya mutungo, cyamunara narayisubitse ku wa 22 Gicurasi 2019 nzayisubukura”.
Mu gihe abaturage bavuga ko batamenye iby’iyi cyamunara, uyu munyamategeko ashimangira ko amatangazo yayatanze mbere y’uko iba dore ko itangazo bigaragara ko ryagiye hanze ku wa 5/05/2020 cyamunara itangira kuba ku wa 15 Gicurasi 2020.

Me Ingabire yasubitse cyamunara bitewe n’amafaranga abaguraga bageretse uyu mutungo, ugenewe agaciro k’asaga Miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda ariko umuguzi wageretse menshi yatanze Miliyoni Eshatu.
REBA VIDEO


