Burna Boy yatawe muri yombi azira gucuranga ‘Volume’ ndende akabangamira abaturanyi

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Nigeria no muri Afurika,Damini Ebunoluwa Ogulu,wamenyekanye cyane nka Burna Boy yatawe muri yombi na Polisi y’iki gihugu nyuma y’aho yashinjwaga n’abaturanyi be gutera urusaku mu gace batuyemo kubera uburyo arekuramo umuziki.

Ikinyamakuru Pulse gikorera kuri murandasi cyo muri iki gihugu, cyatangaje ko abaturanyi ba Burna Boy baje mu rugo bahururanye na Polisi kubera uburakari bw’ibimaze igihe bikorwa n’uyu muhanzi. Aba baturage batangaga urugero ku mukinnyi w’umupira w’amaguru w’icyamamare ukinira Manchester United, Odion Ighalo, na we utuye aha bavuga ko we yitonda kandi nta rusaku rw’imiziki rurangwa iwe.

Mu mashusho yuje uburakari yasakaye ku mbuga nkoranyambaga z’umwe mu batuye aha, Linda Ikeji, yavugaga ko Burna Boy arekura umuziki mwinshi asa n’ukandamiza abaturanyi be nyamara mugenzi we w’umukinnyi w’umupira anamurusha kwamamara ntawe aba yakuye.

Aba baturage kandi basakuzaga bavuga ko ikibanza Burna Boy yubatseho atakishyuye yose. Aba baturage bamushinja kuba akirimo ideni rya miliyoni ijana z’ama Naila (N100M). Bikomeje kuvugwa kandi ko na se w’uyu muhanzi na we yaba ari mu maboko y’abashinzwe umutekano.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *