Abaturage bo mu duce twa Kiambu na Kikuyu muri Kenya batangaje ko hari abantu batari bamenyekana bari gukwirakwiza ibiribwa bihumanyije babyitiriye Visi Perezida w’iki gihugu, William Ruto ubu bamwe mu babiriye bakaba bajyanwe mu bitaro nyuma yo kumererwa nabi.
Imwe mu miryango ituye mu duce twa Kikuyu na Kiambu ivuga ko guhera ejo ku Cyumweru yahawe imfashanyo y’ibyo kurya na Visi Perezida w’iki gihugu William Ruto nk’uko amaze iminsi abibaha bifunze mu dukapu turiho ibirango by’umuryango uyu muyobozi yashinze witwa ‘William Ruto Foundation.’
William Ruto na Depite Kimani Ichung’wa bamaze iminsi batanga imfashanyo y’ibiribwa ku baturage bo muri utu duce guhera tariki ya 20 Gicurasi 2020 ubwo Ruto yatangazaga ko yiyemeje gufasha imiryango 600 yahuye n’ingaruka za Covid-19 kubona ibyo kurya gusa kuri iyi nshuro bahakanye ibyo aba baturage babashinja, bavuga ko abatanze ibi biribwa ari abashatse gufatirana n’iki gikorwa bamaze iminsi bakora, bagashaka guharabika izina ryabo ku mpamvu za politiki.
Depite Kimani yavuze ko abatanze ibi biribwa bakoresheje izina rya William Ruto Foundation kugirango baharabike uyu muyobozi kuko utu dukapu ari utwo biganye.
Ikindi ni uko iyi mfashanyo yatangwaga hifashishijwe abayobozi b’inzego z’ibanze n’amadini bo muri buri gace bazi neza abaturage bagomba kubihabwa kandi bakabitanga bafite n’urutonde rw’abagomba kubihabwa ku buryo babibasangisha urugo ku rundi, mugihe abatanze ibi bo ngo bari mu mudoka bakagenda babitangira mu nzira bahereza uwo babonye wese.
Yagize Ati ”Ibikorwa bikorwa n’abayobozi b’amatorero muzi neza hagendewe ku rutonde rw’abagomba kubihabwa rwemejwe nabo hamwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze. Abo babitembereza n’imodoka mu mihanda no ku bibuga biganye ibirango ntaho bahuriye natwe.
Nairobi News itangaza ko inzego z’ubuzima zafashe bimwe muri ibi biribwa ngo bijye gupimwa harebwe niba bhumanyijwe mugihe Polisi yatangiye iperereza ngo aba biyitiriye Ruto batabwe muri yombi.
Uyu muyobozi mu nteko ishinga amategeko ya Kenya yasabye abaturage kudakomeza kwakira ibi biribwa bahabwa muri ubu buryo kuko abari kubikora ari abatavuga rumwen’ubutegetsi bagamije guharabika no kubangisha ubuyobozi buriho ku mpamvu za politiki.



