Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2020, Abayobozi b’ingabo barimo na Gen James Kabarebe, Abavandimwe n’inshuti bitabiriye umuhango wo gusezera mu cyubahiro Capt. Bwitare Bwitare Nyirinkindi Eulade uri mu batangije urugamba rwo kubohora igihugu.
Uyu muhango wabereye rugo rwe i Kibagabaga, witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe, abo bakoranye mu gisirikare no mu zindi nzego zitandukanye barimo Umujyanama w’umukuru w’igihugu mu by’umutekano Gen. James Kabarebe, Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’iburengerazuba Lt Gen Jacques Musemakweli n’abandi bayobozi batandukanye.

Abo mu muryango bamuherekeje
Rtd. Capt. Nkirinkindi Eulade Bwitare, uri mu ba mbere binjiye muri FPR-Inkotanyi bakanatangiza urugamba rwo kubohora igihugu, yitabye Imana tariki ya 10 Mata 2020.
Nyakwigendera Bwitare yaguye mu gihugu cy’Ububiligi aho yari amaze igihe atuye. Inkuru y’uyu mugabo uri mu ba-Cadre bakomeye b’umuryango FPR-Inkotanyi, yababaje abenshi mu Banyarwanda batandukanye bayimenye.
Bwitare Nyirinkindi Eulade, yavukiye mu Rwanda mu 1958, akurira muri Congo Kinshasa ari na ho yize amashuri. Yize ibijyanye n’ibarurishamibare aho yarangije mu 1985, mbere Gato y’uko yerekeza muri Uganda aho yabaye mu gisirikare cy’iki gihugu, akakivamo ajya muri RPA.

Lt Gen Jacques Musemakweli
Mu 1986 intambara ya NRA yo kubohora Uganda irangiye ni bwo yageze muri Uganda nyuma y’igihe yifuza kujya kuhaba, bijyanye n’uko akiri umunyeshuri yakurikiraniraga hafi ibyahaberaga.
Nyuma y’umwaka umwe ni bwo yinjiye mu gisirikare cya NRA (National Resistance Army), asangamo abandi banyarwanda barimo bisuganya kugira ngo bazagaruke mu Rwanda.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, Nyakwigendera Bwitare yasezerewe mu gisirikare muri 2003, aho yari afite ipeti rya Kapiteni. Kuri ubu yari umukozi wa Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles mu Bubiligi ari naho yaguye.

Aimable Bayingana umwe mubaherekeje Bwitare
Amafoto: Igihe


