Intara z’igihugu n’Umujyi wa Kigali bitangaza ko ibiza by’imvura byagiye byibasira bimwe mu bice byazo hamwe n’icyorezo cya Covid-19 byabangamiye imikoreshereze y’ingengo y’imari zari zagenewe mu mwaka wa 2019-2020 bigatuma idakoreshwa nk’uko byari byitezwe.
Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Kabiri aho abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali bamurikiraga abadepite bagize komisiyo ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu uko zakoresheje ingengo y’imari zari zagenewe mu mwaka wa 2019-2020. Igikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga buri wese ari mu biro bye.
Intara y’Uburasirazuba yakoresheje ingengo y’imari yari yahawe ku kigero cya 94.6% , ikaba ari yo yaje ku isonga mu kuyikoresha neza, aho yakoresheje miliyari 551.124 frw muri miliyari 582.371frw yari yagenewe nk’ingengo y’imari igomba gukoresha.
Intara y’Uburengerazuba yari ifite ingengo y’imari ya miliyari 592.283 frw bukaba bwarakoresheje miliyari 523.549 frw angana na 88.3%, akarere ka Rubavu niko kaza imbere muri iyi ntara ku gipimo cya 76.90% mu gukoresha ayo kari karagenewe.
Intara y’Amajyaruguru yakoresheje miliyari 464.921 frw angana na 83.61% bya miliyari 558.042 frw yari yagenewe, akarere ka Musanze kakaza ku mwanya wa mbere muri iyi ntara mu gukoresha ayo kagenewe.
Intara y’Aamajyepfo ari nayo yari yagenewe ingego y’imari nini muri uyu mwaka ingana na miliyari 629 frw yakoresheje agera kuri miliyari 465 frw angana na 74%. Akarere ka Kamonyi ni ko kaza imbere muri iyi Ntara kuko kari ku gipimo cya 77% by’ayo kari kahawe.
Ni mu gihe Umujyi wa Kigali wo wakoresheje miliyari miliyari 124 frw bingana na 68% by’ayo wari wagenewe.
Bwana Munyaneza Omar uyoboye komisiyo y’imari n’umutungo by’igihugu avuga ko muri rusange ibipimo bigaragaza ko intara n’Umujyi wa Kigali byitwaye neza mu gukoresha ingengo y’imari byahawe. Avuga ko nk’intara ziri imbere zishobora kuzongera ibi bipimo nyuma y’ukwezi kwa Kamena nizirangiza guhemba abakozi imishahara yose.
Aba bayobozi b’intara bavuga ko bimwe mu byadindije ibikorwa binyuranye byagombaga gukorwa harimo ibiza by’imvura yasenye ibikorwaremezo binyuranye ndetse n’icyorezo cya Covid-19, umuntu akaba yabihuza n’uko uyu mwaka wa 2019-2020 ibiza by’imvura byibasiye ibice bimwe na bimwe by’igihugu byangiza ibikorwaremezo bitandukanye, bihitana abantu abandi benshi bakurwa mu byabo.
Ni nako imiryango myinshi yabuze ibyo kurya kuko amahegitari y’imyaka yangijwe n’imyuzure n’intengu, ubuyobozi bujya mu rugamba rwo gushakira amacumbi abari basizwe iheruheru nabyo no kubafasha kubona ibibatunga.
Ibi byahumiye ku mirari ubwo icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ibikorwa bitandukanye bigasa nk’aho imirimo yose mu gihugu iganisha ku kurwanya no kugikumira ku buryo ibindi bikorwa by’iterambere byabaye nk’ibiburijwemo.
Ntabwo aba bayobozi batagaragaje neza koko niba hari amafaranga yari ari mu ngengo y’imari yaba yarahinduriwe icyo yagenewe, agakoreshwa muri ibi bikorwa kubera izi mpamvu za Covid-19 n’ibiza.
Igisigaye ni uhanga amaso umwaka utaha wa 2020/2021 mu gihe Covid-19 yaba igenjeje make niba ibyadindiye muri uyu mwaka bizasubukurwa icyuho kikavamo, cyane ko ingengo y’imari izaba yarongerewe nk’uko biherutse gutangazwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.


