Ku wa gatatu tariki ya 27 Gicurasi, abasirikare ba Uganda barashe aborozi batatu bo mu bwoko bw’aba Karamojong, nyuma y’urufaya rw’amasasu rwasakiranyije impande zombi.
Karamajong ni ubwoko bw’abantu bivugwa ko bimukiye muri Uganda mu myaka ya 1600 bavuye muri Ethiopia, bakaba batuye mu ntara ya Karamoja iri mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Uganda. Amateka agaragaza ko bafitanye isano n’amoko atandukanye y’abantu batuye mu Burasirazuba bw’Afurika harimo n’aba Masai.
Ukurasana hagati y’ingabo za Ugandan na bariya baturage batunzwe n’ubworozi, kwabereye mu karere ka Kotido.
Umuvugizi wa Diviziyo ya gatatu mu ngabo za Uganda, Major Peter Mugisa, yavuze ko abasirikare barasanye n’aba Karamojong, nyuma yo guhura na bo bashoreye ishyo ry’inka 70 bari bavuye ‘kwiba’.
Major Mugisa yavuze ko igisirikare cyahise kibambura izo nka n’imbunda ebyiri bari bafite. Urupfu rwa bariya bantu ruje nyuma y’iminsi mike ingabo za Uganda zishe abandi borozi bane ndetse zikanakomeretsa ababarirwa mu mumani, nyuma yo guhanganira na bo mu gace ka Oberu bapfa ubutaka abaturage bamaze igihe bahanganiye na Lt Gen Charles Oweny Otema, uyobora inkeragutabara za Uganda.
Mu ntara ya Karamoja ho ubushyamirane hagati y’abasirikare ba UPDF n’abaturage bumaze igihe kirekire, ibibyatumye amaraso y’abatari bake ameneka.
ChimpReports ivuga ko nko ku wa 21 Gicurasi, aborozi b’aba Karimojong bagabye igitero kuri station ya Polisi ya Uganda iri ahitwa Kangole mu karere ka Napak, bagahangana n’abapolisi mu gihe cy’iminota 30 mbere y’uko Polisi ibarusha imbaraga bagahunga.
Ku wa 15 Gicurasi na bwo aba Karamojong babiri barishwe, nyuma yo guhanganira n’ingabo za Uganda mu karere ka Nadunget. Mbere yaho ku wa 09 Gicurasi aba Karamojong bari bishe umuganga wakoraga ku bitaro bya Moroto, nyuma y’iminsi itanu bishe umusirikare wa Uganda bakananyaga inka nyinshi mu karere ka Kaabong.
Ku bwa Major Mugisa, ngo igisirikare cya Uganda ntikizemerera uwo ari we wese ushaka gusubiza Karamoja aho yavuye. Ati”Amahoro Karamoja kuri ubu ifite, yabonetse hatanzwe ibitambo, bityo ntituzemera ko yongera kugenda.”
Agace ka Kaaramoja ni kamwe mu duce twa Uganda twakunze kurangwamo umutekano muke, gusa mu minsi yashize kari katangiye kurangwamo agahenge.


