Ibyamamare byatewe agahinda n’urupfu rw’umwirabura wanizwe n’abapolisi

Tariki 25 Gicurasi ni bwo abapolisi bane bo muri Leta ya Minnesota, mu Mujyi wa Minneapolis ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bafashwe amashusho bahohotera bya kinyamaswa umugabo w’umwirabura witwa George Floyd, bamuniga abasaba imbabazi kugeza ashizemo umwuka.

Iri hohoterwa ryakoze ku mutima ibyamamare ku Isi byiganjemo abahanzi bagiye ku mbuga nkoranyambaga zabo, bamagana aka karengane gakomeje gukorerwa abirabura muri Amerika.

George Floyd w’imyaka 46 bivugwa ko yakekwagaho gukora uburiganya mu bucuruzi mumashusho yafashwe arimo guhohoterwa n’abapolisi bamaze kumwambika amapingu barangije bamuryamisha hasi umwe amushikamiza ivi mu ijosi undi akajya ataka avuga ko arimo kubura umwuka kugeza ubwo apfuye.

Iki gikorwa cya kinyamaswa cyamaganwe n’abantu b’ibyamamare batandukanye ku is ndetse bamwe mu birabura bo muri iki Minnesota ku munsi w’ejo bagaragaye bajya mu mihanda bigaragambiriza iki gikorwa.

Bimwe mu byamamare byashyize ahagaragara agahinda bitewe n’uru rufpu twavuga nk’umuririmbyi Ciara, Justin Bieber, Cardi B, umunyamideli w’Umwongereza Naomi Campbell, Umunyafurika Demi Lavato n’abanyapolitiki barimo uwahoze ari Visi Perezida wa Amerika Joe Biden n’Umugande Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.

Umuririmbyi Ciara kuri Instagram ye yagize ati ”Umutima wajye wananiwe no kwakira ibyabaye kuri George Floyd, ibyabaye bijya gusa n’ibyabaye kuri Eric Garner. Hagomba gushyirwaho umurongo ntarengwa mu gufata umuntu. Ibi ntabwo byumvikana.”

Umuhanzi Justin Bieber nawe yafashe videwo igaragaza uburyo George Floyd yapfuye ayisangiza abandi binyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, mu magambo make yandika ati ”ibi bigomba guhagarara.”

Umunyapolitiki wabaye Visi Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva 2009 kugeza 2017 avugana n’ikinyamakuru ‘Politico’ nawe yamaganye uru rupfu rw’agashinyaguro Floyd yapfuye.

Yagize ati: ”Ubuzima bwa George Floyd bwari ubw’agaciro nk’ubwanjye. Bwari bufite agaciro nk’undi muturage wese muri iki gihugu. Birababaje kuba tukibona akarengane nk’aka. Tugomba kumenya ko Abanyamerika bagomba kugira uburenganzira n’agaciro bingana.”

Umuraperi Cardi B yavuze ko ibikorwa nk’ibi birambiranye ku birabura yongeraho ko ibyakozwe n’aba bapolisi yakoze ibi ari ‘ubunyamaswa.’

Robert Kyagulanyi Alias Bobi Wine, umunyapolitiki muri Uganda akaba n’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika yashyize iyi videwo ku rukuta rwe rwa Facebook maze ayiherekeza amagambo menshi y’akababaro atewe n’urupfu rwa Floyd agaragaza ko yifatanyije n’isi yose mu kwamagana aka karengane gakorewa abirabura ari nako asubiramo amagambo Floyd ajya gupfa yavuze.

Ati: “Ndumva ndi kubura umwuka’. Floyd nta ntwaro yari afite, yari yambaye amapingu ahubwo yishwe kubera urwango gusa abapolisi b’abagome babona ko adakwiriye ubuzima.”

Ubuyobozi bwa Polisi muri Leta ya Minesota bwatangaje ko aba bapolisi bane bahise birukanwa ku mirimo yabo naho Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika FBI narwo rukaba rwatangiye iperereza kuri iki cyaha.

Si ubwa mbere ibikorwa nk’ibi bishingiye ku ivanguraruhu bikorewe abirabura muri Amerika ndetse hari n’amakuru avuga ko muri ibi bihe bya Coronavirus abirabura badahabwa ubuvuzi kiwe n’abafite uruhu rwera ku buryo aribo bagize umubare munini w’abahitanwa n’iki cyorezo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *