Umunsi w’isuku y’imihango y’abakobwa n’abagore usanze hari abadashobora kwigondera COTEX

Mu gihe tariki ya 10 Ukuboza 2019 Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yari yemeye ko igiye kuvanaho imisoro ya TVA ku bikoresho by’isuku by’abakobwa bizwi nka ‘cotex’ hari benshi bakivuga ko nta cyahindutse ku biciro ahubwo byiyongereye.

Uyu munsi ishami ryita ku bagore, mu Muryango w’Abibumbye, ryatangaje ko hakiri miliyoni nyinshi z’abantu zitabona ibikoresho by’isuku y’imihango bitewe n’ubukene no kuba bigisoreshwa mu bihugu byinshi.

Inkuru MIGEPROF yashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter yagiraga iti “Kuva ubu, Guverinoma y’u Rwanda yongeye ibikoresho by’isuku y’imihango ku rutonde rw’ibidacibwa imisoroya VAT/TVA kugirango byorohe kubibona.”

Kuva iyi Minisiteri yatangaza ibi Abanyarwandakazi bavuga ko nta cyahindutse ku biciro kuko bamwe bavuga ko ahubwo Cotex yavuye kuri magana inani y’amafaranga y’u Rwanda (800 rwf) ikagera ku gihumbi (1000 rwf).

Aline Berabose uhagarariye igikorwa cyiswe “I Matter Initiative” kigamije kurwanya ubukene bw’ibikoresho by’isuku ku bakobwa by’umwihariko ku batishoboye, avuga ko mu Rwanda hakiri benshi cyane batabona ibi bikoresho. Uyu munsi we na bagenzi be bakaba batanze amapaki 400 ku bakobwa b’i Musanze batabasha kwibonera ibi bikoresho ku buro bworoshye.

I Matter Initiative imaze gutanga amapaki arenga 5,000 ya Cotex ku buntu iyaha abakobwa batishoboye, ku bufatanye n’imiryango itandukanye n’abantu ku giti cyabo.

Saidath Murorunkwere na we nk’Ymunyarwandakazi usanzwe ubarizwa mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’ababagore mu Rwanda avuga ko bibabaje kuba hashize amezi atanu yose nta kirakorwa ku byari byemejwe na MIGEPROF.

Mu Rwanda ipaki ya Cotex irimo udukoresho icumi igura hagati ya 900frw na 1,000Frw, abagore n’abakobwa bakaba bategereje ko ibyo bemerewe byashyirwa mu bikorwa kuko byatuma hari benshi babasha kwigurira ibi bikoresho by’isuku.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *