Biratangaje kubona umuntu amara imyaka n’imyaka ku Isi, ariko mu by’ukuri ugasanga atazi inkomoko ye ya nyayo, gusa na none njye simbibonamo ikosa na rito, kuko kugeza uyu munsi inkomarume n’abashakashatsi bashyira hanze ibintu bitandukanye bigaragaza inkomoko ya muntu.
Bibiliya ni igitabo abantu hafi ya bose by’umwihariko abakristu bemera ko ari igitabo cy’ijambo ry’Imana, ukuri kwa Bibiliya niko kuri kwemerwa cyane kurenza ibindi byose. Ibyo dusoma muri iki gitabo rero, bitubwira ko Imana yaremye umuntu umwe Adamu n’umugore we Eva, bakaba aribo abantu bose bakomokaho.
Gusa n’ubwo abemera Bibiliya bizera ibi, abahanga mu bya siyansi n’ubumenyi bw’Isi bo ntibemeranya na bo, kuko bo bavugako umuntu yakomotse ku nyamaswa n’ubundi ijya kumera nk’umuntu, ingunge.
Ese niba hari abantu batemera bimwe mu byanditse mu gitabo gitagatifu, Imana yo barayemera? Simbizi! Gusa, twebwe ntitugiye kwibanda kubemera Imana n’abatayemera, ahubwo tugiye kureba icyo inyandiko z’abahanga zivuga ku nkomoko ya muntu, twifashishe na Bibiliya.
Byinshi byerekana inkomoko ya muntu bigaragara ku mbuga nka humanorigins.si.edu, yourgenome.org, theconversation.com ndetse no muri Bibiliya mu gitabo cy’Itangiriro n’ubwo bivuruzanya.
Tutagendeye kuri Bibiliya, amateka agaragaza ko ikiremwamuntu gifite inkomoko muri Afurika y’Iburasirazuba. Duhereye ubu tubara, haba hashize imyaka miliyoni 10 mu mashyamba yo muri Afurika y’Iburasirazuba hakomotse ikiremwantu, kivuye ku nyamaswa yagenderaga ku maguru ane ari yo nguge.
Muri aya mamiliyoni y’imyaka, inguge zabanaga n’izindi nyamaswa zitandukanye harimo indyanyama, n’ibikururanda, gusa kuko amatage ari amatindi, yatandukanyije izi nyamaswa maze ntizakomeza kubana.
Ibi byatewe n’imbaraga ziba munsi y’ubutaka zasekuranye ari byo bita plate tectonics, maze bituma afurika isa nicitsemo ibice bibiri, inyamaswa zimwe zisanga mu gice cyari kigizwe n’icyo twakwita Tanzania, Kenya na Ethiopia by’ubu, hagati hazamo umuhora munini cyane utandukanya iki gice n’ahari mu burasirazuba bw’uwo muhora, hari hagizwe n’umukenye nta giti na kimwe kiharangwa.
Ubusanzwe, inguge zabagaho zitunzwe no kurira ibiti, kuko ni byo byazifashaga kubona aho zakura ibyo kurya ariko byanazifashaga kubona aho inyamaswa z’inkazi ziherereye, bigatuma zimenya aho zihisha.
Byari bikomereye cyane inguge zisanze ahari umukenke utagira ibiti, kuko bwari ubuzima zitamenyereye na gato. Uyu munsi ufashe umwana w’imyaka 10 ukamushyira ahantu wenyine, yatangira gutekereza uko yabona ibyo akeneye kugirango abeho, kandi ntabyo wamwigishije. Ubwo bwenge rero bwo kwirwanaho, bwagaragajwe bwa mbere n’imwe mu nguge zisanze ahatagira ibiti.
Inguge zimaze kubona ko zimwe zitangiye gupfa, imwe muri zo yazamuye ibyo twakwita nk’amaboko, isigara ihagaze ku maguru abiri maze ibona ahantu ku buso bunini nk’aho yaba yuriye igiti. Iyo nguge yabonye ari byiza ariko kuko itari yarabimenyereye ikomeza kubigerageza igatembaga gusa ntiyacitse intege kugeza ubwo ibashije gutambuka ihagaze ku maguru abiri maze na ngenzi zayo zirayigana.
Icyo gihe ingunge yasumbaga izindi, yapimaga metero imwe n’igice z’uburebure, kuva ubwo zitangira gutembera zihagaze.
N’ubwo izi nyamaswa z’inguge zari zitangiye kugendera ku maguru abiri muri icyo gihe, zari inyantegenke cyane kuko ntizashoboraga kugenda urugendo rurerure, ari nabyo byanatumaga inyamaswa nk’intare zizibonerana zikazica.
Kugendera ku maguru abiri ku inguge byaje kuba nk’umuco maze n’izindi zo mu bindi bice zirazigana, gusa byazitwaye imyaka 1000 yose kugirango zihagarare zemye zitambuke neza nta kibazo na kimwe.
Mu gice cya kabiri cy’ikiganiro, tuzarebera hamwe ukuntu inguge yaje kubyara igisekuruza cya mbere cya muntu ari cyo homo habilis.


