RDC mu 1965: Abapadiri bera 7 n’abakirisitu 24 bishwe baziritswe

Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo icyitwa Zaïre yagize ubwigenge muri Kamena 1960 nyuma yo kwigobotora ubukoloni bw’Ababiligi. Icyo gihe cyakurikiwe n’urwango rukomeye Abakongomani bagiriraga abazungu ndetse babakorera n’ihohotera.

Byageze tariki ya 29 Gicurasi 1965, umutwe witwaje intwaro witwaga ‘Simba’ wari ugizwe ahanini n’abayoboke ba Patrice Lumumba wishwe amaze amezi arenga abiri ku butegetsi (kuva tariki ya 24 Kamena 1960 kugeza tariki ya 5 Nzeri 1960) muri iki gihugu ushimuta abakirisitu ndetse n’abapadiri b’abamisiyoneri mu gace ka Buta (ubu ni mu Ntara ya Bas-Uele).

Bigeze mu gicuku cya tariki ya 30, abapadiri n’abakiririsitu bose hamwe 31 bari muri kiliziya basohowe n’umutwe wa Simba wari wiganjemo insoresore wageze mu masaa kumi n’imwe y’umugoroba. Abo barimo abapadiri bera 7 barishwe.

Izi nsoresore zabambitse ubusa, zibabohera amaboko inyuma mu mugongo, zibakoresha urugendo rwa metero zigera muri 400 zibageza ku mugezi wa Rubi. Bageze kuri uyu mugezi, zibaryamisha hasi umwe ku wundi, maze zibatera ibyuma, zirangije kubica zibajugunya muri uyu mugezi.

Abazungu bishwe bibukwa barimo Leonard de Paul Maurive, Laurent Joseph, Stanislas Joseph, Bernard Joseph, Guido Maria, Gilbert Francois na Hubert de Montfort.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *