Akimanizanye Agnès ni umugore w’imyaka 42 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Nyarubande, Akagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze ugowe n’ubuzima abayemo n’abana batanu yabyaye, mu gihe atakibasha gukora bitewe n’indwara idakira ya paralize (paralysé) amaranye imyaka 8.
Uyu mubyeyi wari umaze imyaka ibiri yigisha ku ishuri ribanza rya Regina Pacis mu Karere ka Musanze, yafashwe n’iyi ndwara mu 2012, ajya kwivuriza mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ndetse na Kigali bizwi nka CHUK. Yivuje kugeza mu 2014, abaganga baramusezerera kuko uburwayi bwe bwari bwananiranye, n’ubushobozi bw’amafaranga bwamushiranye.
Kuva icyo gihe yatashye mu rugo, yirirwa aryamye ku gitanda kiri mu cyumba cy’uruganiriro mu nzu y’ubukode bigaragara ko ari nto bitewe n’umubare w’abagize umuryango we (ifite ibyumba bitatu na salon) ndetse inashaje.
Ubuvuzi ahabwa muri iki gihe
Hafi y’aho Akimanizanye aryama muri ‘salon’ hari akagare k’agatirano, aterekwaho mu gihe agiye ku kazuba, hari n’agatanda gakozwe nk’’utwo kwa muganga gusa ko nta mapine kagira. Avuga ko akagare yari yarahawe n’Akarere kadashobora kwizinga, bityo byagorana ko yajya mu modoka yakagendeyeho, ikaba ari yo mpamvu yatiye akandi kizinga. Aka gatanda ni ako yakoresheje, yishyura 40,000 rwf.
Uyu mubyeyi yihagarikira mu gahombo kazwi nka ‘sonde’ nk’ingaruka z’iyi ndwara. Kwiherera nabyo abikorera mu kadobo kari hafi y’aho, bitewe n’uko abo mu rugo batabasha kumugeza ku bwiherero muri metero hafi 100 uvuye aho aryama. Aka kadobo n’umwana we w’umukobwa ufite imyaka 18 y’amavuko witwa Dominicale Immaculée na we akihereramo kuko afite ubumuga bw’ingingo, akaba agendera ku mbago.


Akenera kwitabwaho n’abavuzi mu gihe ari mu rugo barimo abamukorera ‘massage’ bitewe n’igihe kinini amara aryamye ndetse n’abamuhindurira ‘sonde’. Avuga ko ‘sondes’ akenera zigera muri enye mu kwezi, imwe ayigura amafaranga 1500 rwf.
Uburyo amafunguro ye ategurwa burihariye kuko ategurirwa ayoroshye kugira ngo mu gihe cyo kwiherera bimworohere bijyanye n’intege nke z’umubiri afite. Mu gihe akomerewe, ahamagaza imodoka ya ‘taxi voiture’ ye bwite, ikamugeza ku bitaro bya Ruhengeri, abaganga bakamwitaho. Iyi nayo ngo aba agomba kuyiyishyurira.
Uko abayeho muri iki gihe
Mu rugo, we n’umugabo ni babashaga gukora ariko nyuma yo kubona ko umugore arwaye, umugabo yamutanye abana. Umwana w’imfura afite imyaka 20 y’amavuko, umuto afite imyaka 8, muri bose nta we ukora umurimo watunga umuryango.
Bwiza.com yabajije Akimanizanye ikimubeshejeho muri iyi myaka 8 amaze arwaye, avuga ko hari abagiraneza bamusura, bakamuha icyo kurya ndetse n’ubundi bufasha. Gusa ngo abamusura si ko bamugeraho buri gihe, hari ubwo n’ukwezi gushira batamugeraho, bikaba biterwa n’uko hashize igihe kirekire arwaye.
Ikindi kandi ngo agenerwa amafaranga 20,000 rwf ya VUP buri kwezi gusa kuri we, “Ntabwo ahagije kuko umuryango we ni munini.” Ku bijyanye n’inzu abamo, yasubije ko mu 2014 ubwo yari amaze amezi atanu yiyishyurira 25,000 rwf ku kwezi, ubuyobozi bw’Akarere bwamugobotse, butangira kujya bubumwishyurira. Ngo: “N’ubwo hari igihe batinda, barayohereza.” Ngo ubu akarere kamaze amezi atanu katarishyura ubukode bwe.


Icyifuzo cye nyamukuru
Bitewe n’inzu abamo ntoya bitajyanye n’umuryango we ndetse ikaba inashaje, bitamworohera kuyibamo n’uburwayi bwe ndetse n’umwana we w’umukobwa, Dominicale Immaculée w’imyaka 18 na we ufite ubumuga bwatumye agendera ku mbago, Akimanizanye arasaba inzego zisumbuye za leta ndetse n’undi wese ufite umutima wo gufasha, kumufasha kumushakira ikibanza ndetse no kumwubakira inzu.
Iyamuremye Jean Paul uyoboye isibo Akimanizanye atuyemo, mu gushushanya uburyo uyu mubyeyi abayeho, yagize ati : « Ubuzima ntabwo kandi nawe urabibona.” Mu byo akeneye, uyu mutwarasibo yagize ati: “Akeneye ibyo kurya, akeneye kwitabwaho birushijeho, noneho cyane cyane akeneye inzu ye kuko iyi arimo ni ubukode kandi urabona ko ishaje.”
Mu gihe wifuza gufasha umuryango wa Akimanizanye Agnès, wahamagara iyi nimero ye bwite: 0783 042 463

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve w’agateganyo, Kamanzi Jean Bosco yatangaje ko: “Hari byinshi bitaraboneka, cyane cyane ikibanza.” Yakomeje avuga ko: “Hazakomeza gushakwa amikoro, hakorwe n’ubuvugizi aho biri ngombwa.”


