Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo yavuze ko anyotewe no kubyara umwana wagatatu nyuma y’abana babiri babakobwa yabyaranye na Meddy Saleh batakibana nk’umugore n’umugabo.
Shaddyboo yifashishije urubuga rwa Instagram maze aha umwanya abamukurikira ngo bamubaze ibibazo bitandukanye, bimwe mu bibazo byakunze kuza nibivuga ku rukundo rushya bivugwa ko arimo ndetse no kuba yitegura ubukwe vuba aha.
Umwe mubamukurikira yamubajije niba yitegura kubyara umwana asubiza ashize amanga ko abyifuza ntakabuza ndetse anahishura ko agifitiye agatimatima uwahoze arumugabo we Meddy Saleh, gusa ibyo kuba basubirana yirinze kugira icyo abivugaho.
Yagize ati“ Ndacyamukunda. Ibyo ntacyo nabivugaho.”
Kuwamubajije ibijyanye n’urukundo arimo yamusubije ko ubu akundana n’umuntu umwe atatangaje ndetse ko ari kwitegura n’ubukwe.
Yagize ati“ ubu nkundana n’umuntu umwe gusa. Cyane rwose hafi no gukora ubukwe.”
Shaddyboo yamenyekaniye ku mbuga nkoranyambaga akunze kugaragara ashyiraho amafoto benshi bemeza ko akurura abagabo ari nayo mpamvu ari mubakurikirwa cyane.

Bimwe mu bisubizo yasubije abakunzi be



