Umugore w’umupolisi wa Amerika uherutse kwica umwirabura witwa George Floyd amunigishije amavi, yamaze kwaka gatanya yo gutandukana n’umugabo we nk’uko byatangajwe n’umunyamategeko we.
Uwo mugore witwa Kellie Chauvin wabaye Nyampinga wa Leta ya Minnesota muri Amerika, yatse gatanya mu gihe Derek Chauvin wari umugabo we yamaze guhamwa n’icyaha cyo kwica nyakwigendera Floyd.
Itangazo ryasohowe n’umunyamategeko wa Kellie riragira riti ” Navuganye na Kellie Chauvin n’umuryango we. Yashenguwe n’urupfu rwa Floyd kandi yihanganishije umuryango we, incuti ze ndetse n’undi wese wababajwe n’aya makuba. Yamaze kwaka gatanya asaba gutandukana na Derek Chauvin.”
Kellie utari wakabyaranye na Derek yasabye ko abana yari afite, ababyeyi be ndetse n’umuryango we wose uhabwa agahenge muri ibi bihe bikomeye.
Ku munsi w’ejo ni bwo Derek Chauvin w’imyaka 44 y’amavuko yafunzwe, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi bwo mu rwego rwa gatatu n’icyo kwica umuntu. Ingwate yemerewe gutanga kugira ngo arekurwe ni $500,000.
Yafunzwe nyuma y’iminsi itatu muri Amerika hatangiye imyigaragambyo ikomeye yamaganaga urupfu rwa George Floyd.
Nk’uko bigaragara mu rwandiko rw’ikirego rwatanzwe n’ubushinjacyaha, Derek Chauvin ubwo yafataga George Floyd ku wa mbere w’iki cyumweru nyuma yo kumukekaho gukoresha inyemezabwishyu y’impimbano, yamupfukamye ku gikanu mu gihe cy’iminota umunani n’amasegonda 46, harimo igihe kigera ku minota itatu yamupfukamyeho undi atakimuvugisha.
Floyd yitabye Imana nyuma gato yo kugezwa kwa muganga, nyamara ubwo umupolisi yari akimuri ku gikanu yari yamwinginze kenshi amusaba kumuvaho, avuga ko atagishobora “guhumeka”.
Urupfu rw’uyu mwirabura rwatumye abatuye Isi bamagana urw’agashinyaguro yishwe, ndetse nihohoterwa rikunze gukorerwa abirabura muri Amerika.
Barack Obama wigeze kuba Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, ku munsi w’ejo yasohoye itangazo rivuga ko bitari bigikwiye ko muri Amerika ya 2020 umuntu yica undi nk’uko Chauvin yishe Floyd, asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri ruriya rupfu.
Umuryango wa Afurika yunze ubumwe na wo uri mu bamaganye urupfu rwa Nyakwigendera George Floyd, usaba Leta zunze ubumwe za Amerika gukora ibishoboka byose ihohoterwa rishingiye ku mashyaka no ku nkomoko rigahagarara.


