Nyuma y’uko akarere ka Rusizi kagaragayemo abarwayi ba coronavirus 11,Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye kuwa 02 Kamena yanzuye ko aka karere ndetse n’aka Rubavu bishyizwe mu kato, nta ngendo ziva cyangwa zijya muri utu turere twombi zemewe.
Ibi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr Mpunga Tharicise yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye na Radio Rwanda, aho yasobanuye ko utu turere twakomeje gushyirwa mu kato kubera ko dukora kuri Congo kandi ibipimo bikaba byaragaragaje ko mu bantu 11 basanzwemo coronavirus abenshi ari abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka w’u Rwanda na Cogo.
Minisitiri Dr Mpunga yasobanuye impamvu utu turere twakuwe mu tundi twose kandi atari two dukora ku mupaka twonyine avuga ko n’ahandi ingamba zizagenda zagurwa.Yagize ati ” Rusizi ikomeje kugaragaramo abarwayi ba Coronavirus, ibyo byatumye na Rubavu ishyirwa mu kato kuko urujya n’uruza rw’abambukiranya umupaka rugera no muri aka karere ka Rubavu kuko na ko gakora ku mupaka.Bizakomeza no mu tundi duce ariko twabanje guhera aho ikibazo cyagaragaye.”
Imyanzuro yaraye ivuye mu nama y’Abaminisitiri yemeje ko ingendo zihuza intara n’izindi ntara, izihuza intara n’umujyi wa Kigali ndetse no gusubira mu muhanda ku bamotari byaraye bikomorewe ariko bitegetswe gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda coronavirus zashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima.


