Ku wa 6 Kamena mu 1944, habaye urugamba rwa gisirikare rukomeye mu mateka y’Isi. Icyo gihe hari mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, ubwo Komanda Gen. Dwight D. Eisenhower wari uyoboye ubumwe bw’ibihugu byarimo u Bufaransa, USA, Canada… n’u Bwongereza bwamenyekanye nka ‘Allied Power’ yatangaga uburenganzira bwo kugaba igitero ahazwi nka Normandy mu Bufaransa, operasiyo yiswe Overlord.
Abasirikare b’Abongereza 18,000 bose mu gitondo cyo kuwa 6 Kamena bari bamaze kugera mu Bufaransa, ndetse n’indege 13,000 zari ziteguye kugenda zitanga ubufasha aho bukenewe.
Saa 06:30 za mu gitondo, ibifaru by’Abanyamerika byari bimaze kugera mu duce twa Utah na Omaha bagiye kuhabohoza kuko hose hari haramaze kwigarurirwa na Adolf Hitler.
Mu gace ka Utah ingabo z’Amerika zahanganye n’iz’Abadage karahava gusa Abadage basaga nk’aho biteguye urugamba kuko bari bateze buri hamwe ibisasu bya mine byateruye ingabo nyinshi za Allied Power.
Abongereza n’abanya Canada bari bateye mu duce tuzwi nko ku mucanga wa Gold, Juno na Sword na bo bakirijwe n’umuriro n’Abadage.
Ingabo z’Abongereza, Abanyamerika na Canada zakomeje kwirwanaho maze umunsi urangira ibifaru byabo bigera ku 155,000 bibafashije kwigaranzura Abadage.
Uru rugamba rwatangiye kuwa 06 Kamena, mu gihe cy’amezi atatu Allied Power yari imaze kubohoza uduce twose twari twarigaruriwe n’Abadage hakurikiraho gutegura kwinjira mu Budage.
N’ubwo uru rugamba rwaje guhengamira uruhande rwa Hitler yari yararwiteguye bihagije ariko ntirwagenze uko yabiteganyaga. Icyizere Hitler yagiterwaga n’uko yari yabashije gutsinda aba Soviet mu burasirazuba bw’u Burayi.
Ukwezi kwa Gatandatu kwarangiye muri Normandy hamaze kugera abasirikare 850,000 ba Allied power n’ibifaru by’intambara 150,000 byari byiteguye kurwana mu Burayi bwose.
Bitewe n’ubuhangange ibihugu byari bigize Allied Power byagaragaje, byatumye mu myaka yakurikiyeho hagenda hahimbwa n’amafilime asa n’ibyabaye muri uru rugamba rwiswe Overlord.
Amwe muri ayo ma filime ni nk’iyitwa The Longest Day (1962), Saving Private Ryan (1998) ndetse n’iy’uruhererekane yitwa Band of Brothers yasohotse mu 2001.
Urugamba rwarangiye ruguyemo abari hagati ya 5,000 na 12,000 ku ruhande rwa Allied Power (Amerika, Canada, Ubwongereza n’Ubufaransa).
Ku ruhande rw’Abadage ba Hitler ho abari hagati ya 4,000 na 9,000 ni bo bahaguye ndetse abagera ku 200,000 b’Abadage bagirwa imbohe na Allied Power.


