Mu gihe ubu mu gihugu cy’igihangange nk’Amerika hari imyigaragambyo idasanzwe kubera ubukana ifite, ku munsi nk’uyu mu mwaka ushize wa 2019 Hong Kong na yo ntibyari biyoroheye guhosha imyigaragambyo yari irimo abarenga miliyoni imwe bose.
Iyi myigaragambyo ifatwa nk’imwe mu yabayeho ikomeye mu mateka y’isi yatewe n’uko umuyobozi w’Umujyi wa Hong Kong, Carrie Lam yari yatangaje itegeko ryateganyaga ko abacyekwaho ibyaha bazajya boherezwa kuburanishirizwa mu Bushinwa.
Iri tegeko ryateje izi mvururu, umushinga waryo wari waratangajwe mu kwezi kwa 04 abanya Hong Kong ntibabyishimira kuko bumvaga kwaba ari ugukuraho ubwisanzure bwabo ari byo byaje kubyara iyi muyigaragambyo karahabutaka muri Kamena ku itariki nk’iyi.
Iyi myigaragambyo yo muri Hong Kong yarakomeje kugeza ubwo mu kwezi kwakurikiyeho no mu nteko ishinga amategeko hajemo kutumvikana kuri iri tegeko.
Abadepite kubera kutumvikana barwaniye mu nteko kugeza ubwo bamzwe bakomeretse, umwe ajyanwa no kwa muganga ashyirwa mu bitaro.
Imyigaragambyo yo muri Hong Kong yari ifite ubukana ku buryo n’inzego z’umutekano byazigoye kuyihosha hitabazwa imbaraga z’umurengera bamwe banayikomerekeramo.
Umuyobozi wa Hong Kong Carrie Lam yabonye ibintu bifashe intera aza gukuraho iri tegeko kuko abigarambya ni byo basabaga.
Icyo gihe uyu muyobozi yavuze ko arikuyeho kuko ari cyo cyari guhosha imyigaragambyo kikanahumuriza abaturage.
Dore ijambo yavuze icyo gihe “Guhagarika imvururu, kubahiriza amategeko no kongera kubaka umuryango ugendera ku mategeko nibyo byihutirwa.”
Ibi byanatumye uyu muyobozi yongera abayobozi babiri bakomeye mu itsinda ry’abashinzwe kugenzura imyitwarire ya polisi mu guhosha imvururu.
Nyuma yo gufata uyu mwanzuro abayobozi batandukanye ku isi bashimye Carrie kuko bwari uburyo bwiza bwo kwereka abaturage ko ibyo basaba byumviswe.
Umuryango Amnesty International , wavuze ko nubwo iryo tegeko rihagaritswe hakenewe iperereza ryimbitse ku bapolisi bakoresheje imbaraga z’umurengera mu guhosha imyigaragambyo.
Ubusanzwe umujyi Hong Kong wagenzurwaga n’Ubwongereza ariko uza kongerwa ku Bushinwa mu 1997.
Kugeza ubu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, na ho ibintu ntibimeze neza kuko hari imyigaragambyo ikomeye cyane aho abigarambya babikora berekana ko badashyigikiye ivangura ryatumye umwirabura w’umunya Amerika George Floyd yicirwa muri Leta ya Minnesota mu kwezi gushize.


