Umunya Sudani Ali Kushayb wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba z’aba Janjaweed zakoreye ibyaha byibasiye inyoko muntu mu ntara ya Darfour, afungiye i La Haye mu Buholandi nyuma yo kwishyikiriza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC/CPI).
Kushayb unazwi nka Ali Muhammad Ali Abd-Al-Rahman, akurikiranweho ibyaha 50 bifitanye isano n’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu byakorewe mu ntara ya Darfour mu Burengerazuba bwa Sudani hagati ya 2003 na 2004.
Urukiko rwa ICC rwemeje itabwa muri yombi rye mu itangazo rwasohoye rigira riti “Ali Kushayb ari muri gereza ya ICC nyuma yo kwigaragariza muri Repubulika ya Centrafrica ku byaha yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ku wa 27 Mata 2007.”
Abashinjacyaha ba ICC bavuga ko Kushayb bivugwa ko afite imyaka 63 y’amavuko, yari umuyobozi mukuru w’inyeshyamba z’aba Janjaweed muri 2003 zari zihanganye na Leta ya Sudani yari iyobowe na Omar al-Bashir wahiritswe ku butegetsi muri 2019.
Itangazo ribisobanura rigira riti” Ali Kushayb, ashinjwa kuba ku giti cye yaragize uruhare mu bitero byagabwe ku basivili byabaye hagati ya Kanama 2003 na Werurwe 2004, aho kwica abasivili, gufata ku ngufu, kwica urubozo ndetse n’ibindi bikorwa bibi byakozwe.”
Umutegetsi wa Sudani utatangajwe amazina yemereye itangazamakuru ryo mu gihugu ko bamenyeshejwe iby’ifatwa rya Kushayb. Aba Janjaweed bashinjaga Leta ya Sudani kubakorera ivangura rishingiye ku moko, ndetse no kubaheza mu gihugu cyabo.
Leta ya Sudani yo yashinjaga uriya mutwe wari ugizwe n’abarwanyi biganjemo Abarabu gukora ibikorwa bya kinyeshyamba; birimo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, ubwicanyi, gusahura no gutwika imidugudu.


